Nyamasheke: Yagiye gukura inka mu mwobo apfana na yo

Umugabo witwa Havugimana Emmanuel wari utuye mu Mudugudu wa Murambi mu Kagari ka Murambi mu Murenge wa Rangiro wo mu Karere ka Nyamasheke yitabye Imana nyuma kugerageza gukura inka mu mwobo ugahita uriduka, impanuka yabaye kuwa kabiri tariki ya 25/11/2014.

Nk’uko bitangazwa na Butoto Ezechiel wari utunze iyo nka, ngo Havugimana yaje atabaye umuturanyi we kuko yari amubwiye ko inka ye iguye mu mwobo ahageze afata icyemezo cyo kujya kuyikuramo, amaze kugeramo wa mwobo wahise uriduka apafana naya nka.

Agira ati “Nasohotse mu gitondo ngiye gukundurura mu kiraro nsohoye inka igwa mu mwobo nashakaga kuzakoresha nk’umusarane, yaje antabaye agiye gushaka uko yakuramo iyo nka umwobo urariduka we n’inka bahita bitaba Imana, kuko twamukuyemo yamaze gushyiramo umwuka”.

Byabaye ikibazo kumenya niba iyo nka ishobora kuribwa abaturage bavuga ko bidakwiye ko inka yapfanye n’umuntu yaribwa kubera umuco nyarwanda, birangira umuryango nyiri iyo nka ufashe icyemezo cyo kutica umuco bityo iyo nka barayihamba.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rangiro, Gatanazi Emmanuel, avuga ko abaturage bakwiye kwitwararika ibyobo biba bicukuye hafi y’urugo.

Agira ati “abaturage bakwiye kwitwararika imyobo bacukura hafi y’ingo zabo, bakayitwikiriza ibintu bikomeye, kuko bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, abaturanyi babo n’imiryango yabo”.

Nyakwigendera Havugimana yamaze gushyingurwa akaba asize umugore n’abana bane, mu gihe aho iyo nka yahambwe hagicugirwa hafi ngo bakumire ko hari bamwe mu baturage bakitwikira ijoro bakajya kuyitaburura bashaka kuyirya.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka