“Ikirori Nyarwanda” kigamije gusigasira umuco mu banyarwanda baba imahanga

Abanyarwanda baba muri Afurika y’Epfo bateguye igikorwa bise “Ikirori Nyarwanda” mu rwego rwo kugira ngo umuco nyarwanda udacika mu banyarwanda batuye i Mahanga cyane cyane abatuye muri Afurika y’Epfo.

Iki kirori Nyarwanda kigiye kuba ku nshuro yacyo ya kabiri dore ko gitegurwa buri mwaka, cyateguwe na Princess Emmy Kul Kid afatanyije na mugenzi we Empress Claudine bakaba ari bamwe mu rubyiruko rw’abahanzi babarizwa hariya muri Afurika y’Epfo.

Kubera impungenge basanze ku banyarwanda baba hanze aho bamwe na bamwe bagenda bibagirwa ibigize umuco wabo cyangwa se ugasanga na bamwe mu bana bavuka ntibamenya iby’u Rwanda, bateguye iki kirori nk’uko twabitangarijwe na Princess Emmy bakunze kwita Emmy Kul Kid.

“Ikirori kiba ari ukugira ngo duhuze Abanyarwanda kandi no kugira ngo twibutse abantu umuco. Guhura, kwibuka umuco binyuze mu ndirimbo, imbyino nyarwanda ndetse tukanabyina za ndirimbo za cyera bakunze kwita Igisope mu rwego rwo kugira ngo umuco nyarwanda utazibagirana...”; Emmy Kul Kid.

Princess Emmy yakomeje adutangariza ko iki gihe aba ari umwanya mwiza kandi ukomeye kuko bahurira hamwe abakuru bakibutsa urubyiruko iby’umuco nyarwanda ndetse narwo rukabasha kwishima babyina kinyarwanda dore ko hari n’amatorero arimo urubyiruko abyina indirimbo nyarwanda mu buryo bw’imbyino gakondo.

Bamwe mu bahanzi bazaba bahari harimo abazaba baririmba banabyina injyana za Karahanyuze aribo Shinani umuhungu wa Makanyaga, Emmanuel Tuyishime S-hillz n’abandi.

Hazaba hari kandi n’abahanzi baririmba izindi njyana zisanzwe zimenyerewe nka RnB , Hip Hop n’izindi. Abo ni Rama K , Akami Eli, Jay Maserati Empress Claudine, Emmy Kul Kid.

Hazaba kandi hari n’abazabyina imbyino za Kinyarwanda. Ni itorero ribyina kinyarwanda rizwi ku izina rya “Izihirwe Dance group”.

Muri iki kirori kandi n’imbyino zigezweho ntizizatangwa dore ko harimo abasore bazwi ku izina rya Home Boyz nabo bakazaba bahari.

Muri iki kirori kandi hanateganyijwe imurikwa ry’imyambarire ya Kinyafurika y’inzu izwi nka “Safari fashion collection”. Umushyushyarugamba (MC) ni Mc Blandine Kaze uzwi ku izina rya Babez.

Iki gitaramo cyiswe “Ikirori Nyarwanda” kizaba kuri uyu wa gatanu tariki 28.11.2014 muri sale “Maitland hall” mu mugi wa Cape Town guhera ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba aho bazatarama bugacya.

Kwinjira muri iki gitaramo ni Ama Rands (amafaranga akoreshwa muri Afurika y’Epfo) R120 mu myanya y’icyubahiro (VIP), R90 ku uherekejwe (Couple) na R50 ku uri wenyine (Single).

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka