Ngoma: Amashanyarazi yazanye impinduka aho yatanzwe mu byaro

Abatuye mu bice by’icyaro mu Karere ka Ngoma bavuga ko nyuma y’imyaka igera kuri ibiri begerejwe amashanyarazi bari kuyabyaza umusaruro ufatika mu kwiteza imbere, bayifashisha mu guhanga imirimo ndetse no kongerera ubushobozi imirimo bari basanzwe bakora.

Bimwe mu bikorwa by’impinduka byazanwe no kubona amashanyarazi harimo inganda ziciriritse, gusudira, inzu zitunganya imisatsi, abafotora impapuro n’amafoto asanzwe, amazu y’imyidagaduro n’ibindi.

Umurenge wa Murama, Rukira na Mutendeli ni imwe mu mirenge yagaragaje impinduka cyane nyuma yo kugezwamo amashanyarazi.

Nk’uko bisobanurwa n’abatuye muri iyi mirenge bakora ubucuruzi ngo hari urubyiruko rwinshi rwihangiye imirimo rubikesha ayo mahirwe bahawe yo guhabwa amashanyarazi.

Nyuma yo kwegerezwa amashanyarazi abanyamutendeli bavuga ko iterambere ryihuta.
Nyuma yo kwegerezwa amashanyarazi abanyamutendeli bavuga ko iterambere ryihuta.

Ibyimanikora Jean Baptiste, umwe mu rubyiruko wari umushomeri nyuma akaza kubona akazi ko gusudira, avuga ko yabashije kwiteza imbere ku buryo abona nyuma y’igihe gito nawe azaba yabashije gukora umushinga wo gusudira yikorera.

Yagize ati “Umuriro watugiriye akamaro kanini cyane wasanze turi abashomeri tutagira imirimo ariko ubu turakora kandi tukabona amafaranga. Njyewe mu myaka ibiri maze nkora mfite gahunda yo kwigurira ibikoresho nanjye nkatangira atelier nkiteza imbere”.

Aha Ibyimanishaka akora akazi ko gusudira bakora ibikoresho bitandukanye birimo inzugi, ndetse no gusana ibyuma byo ku magare biba byacitse. Izi serivisi zose abaganiriye na Kigali today bayitangarije ko ubundi zabahendaga kuzibona kandi bakazikura kure ahari amashanyarazi.

Mu bucuruzi ndetse n’izindi serivisi ngo umuriro watumye zirushaho kuba nziza aho amateleviziyo ashyirwa aho abantu bafatira ibyo kunywa bigatuma bikurura abakiriya, kandi bigatuma umukiriya ahabwa serivisi nziza mu gihe mbere bitashobokaga.

Aba bacuruzi kandi bavuga ko n’amasaha yo gukora yiyongereye kuko iyo bwiraga bahitaga bafunga bagataha, ariko ubu ngo bacuruza amasaha menshi na nijoro bigatuma bagira icyo bunguka.

Bamwe bayobotse umwuga wo gusudira.
Bamwe bayobotse umwuga wo gusudira.

Umuyobozi w’akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodice, atangaza ko kugera ubu umuriro umaze kugera mu mirenge yose igize akarere uko ari 14, ukaba umaze kugera mu baturage ku kigero cya 28%.

Akomeza avuga ko hari impinduka nyinshi aya mashanyarazi yagiye azana aho yamaze kugezwa mu byaro.

Yagize ati “hari aho umuntu agenda akabona ko byagize impact (umusaruro) ikomeye aho usanga hari abawubyaza umusaruro usanga babasha gukora inzugi za metalique (z’ibyuma) bifashishije amasanyarazi, hari ama salon de beaute (inzu zitunganya imisatsi n’inzara), bamwe batangiye gukora inganda nka PANOVITA ukora produits (ibikorwa) z’imfashabere n’ahandi”.

Muri gahunda yo gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi mu byaro, ingo zigera ku bihumbi 4,773 zo mu byaro zahawe umuriro w’amashanyarazi mu mwaka wa 2012-2013 ku bufatanye bwa leta y’u Rwanda na company yo muri Tuniziya yitwa STEG binyuze mu kigo cya EWSA.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

amashanyarazi ni ingenzi mu buzima bw’abaturage biganisha mu iterambere ry’igihugu si muri ngoma gusa aho aya mashanyarazi yageze ubu barashima kandi leta irakomeje

rutanga yanditse ku itariki ya: 26-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka