Abanyarwanda bohereje izindi ndege kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo

U Rwanda rumaze kohereza izindi ndege ebyiri mu bikorwa byo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo, zikaba ziyongereye ku zindi ebyiri zari zisanzweyo.

Izi ndege zahagurutse i Kigali ahagana saa moya n’igice za mu gitondo kuwa 26/11/2014 zizakoreshwa mu bikorwa byo gutwara ababungabunga amahoro ndetse no gutabara aho bizaba ngombwa hose mu kubungabunga amahoro n’umutekano w’abaturage ahitwa Juba muri Sudani y’Epfo.

Umugaba w'ingabo zirwanira mu kirere, Brig Gen Demali Joseph Muzungu (imbere) agenzura indege zoherejwe muri Sudani y'Epfo.
Umugaba w’ingabo zirwanira mu kirere, Brig Gen Demali Joseph Muzungu (imbere) agenzura indege zoherejwe muri Sudani y’Epfo.

Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda Brig Gen Joseph nzabamwita yabwiye Kigali Today ko izo ndege nshya zaguzwe n’u Rwanda, ukaba ngo ari umusanzu u Rwanda rwumva rukwiye gutanga mu kubungabunga no kugarura amahoro aho yahungabanye.

U Rwanda rusanganywe ingabo zirwanira mu kirere 100 muri Sudani y’Epfo, rukaba ariko ruzogerezayo abandi 200 mu minsi ya vuba. U Rwanda kandi ruri no mu bindi bihugu hirya no hino ku isi aho rufatanya n’ibindi bihugu by’isi mu kubungabunga amahoro.

Abatwara indege bategereje amabwiriza ngo babone guhaguruka.
Abatwara indege bategereje amabwiriza ngo babone guhaguruka.

U Rwanda ni urwa kabiri muri Afurika mu bihugu bitanga indege zikoreshwa mu kubungabunga amahoro, rukabanzirizwa n’igihugu cya Etiyopiya.

Abasirikare b'u Rwanda bakora mu bijyanye no gutwara indege bagiye muri Sudani y'Epfo.
Abasirikare b’u Rwanda bakora mu bijyanye no gutwara indege bagiye muri Sudani y’Epfo.
Abasirikare b'u Rwanda binjira mu ndege yoherejwe mu butumwa bw'amahoro muri Sudani y'Epfo.
Abasirikare b’u Rwanda binjira mu ndege yoherejwe mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo.
Brig Gen Demali Muzungu ukuriye ingabo zirwanira mu kirere asezera ku musirikare wajyanye indege muri Sudani y'Epfo.
Brig Gen Demali Muzungu ukuriye ingabo zirwanira mu kirere asezera ku musirikare wajyanye indege muri Sudani y’Epfo.
Abayobozi batandukanye mu ngabo z'u Rwanda bitabiriye umuhango.
Abayobozi batandukanye mu ngabo z’u Rwanda bitabiriye umuhango.

Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

sha njye mbona ntacyo leta y’u Rwanda idakora ngo afurika igire amahoro abana b’u Rwanda nabo baritanga bagarura amahoro hirya hino none twanabahaye ibikoresho

kirezi yanditse ku itariki ya: 26-11-2014  →  Musubize

Ni Byiza ku bikoresho n’ababikoresha turakaze. Good Good.

kare yanditse ku itariki ya: 26-11-2014  →  Musubize

akazi keza bana b’u Rwanda maze tuzahatahukane intsinzi nkuko bisanzwe bikorwa

demali yanditse ku itariki ya: 26-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka