Rusizi: Akarere kahagurukiye ibibazo bigaragara muri MUSA
Abayobozi b’utugari n’abacungamutungo b’amashami y’ubwisungane mu kwivuza (MUSA) barasabwa guhindura imikorere no kuzamura igipimo cy’ubwisungane mu kwivuza kikava kuri 70% kikagera ku 100 % mu byumweru bibiri biri imbere.
Iyi nama yabaye kuri uyu wa 25/11/2014 ije nyuma y’uko hagaragaye ibibazo by’imicungire mibi y’umutungo ndetse n’imitangire mibi ya serivisi byagaragaye muri serivisi z’ubwisungane mu kwivuza mu karere ka Rusizi.
Umuyobozi w’akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Bayihiki Basile avuga ko impamvu yatumye MUSA igira ibibazo muri ako karere byatewe n’uko abayobozi batagiye bakurikirana neza umusanzu w’amafaranga utangwa kuko hari atarabashaga kugera aho yagombaga kuba abitse.
Usibye ibyo hari abaturage bagiye bacika intege kubera serivisi mbi bahabwa bagiye kwivuza bigatuma badatanga umusanzu, hakiyongeraho ikibazo cy’imicungire mibi basanga mu mafaranga baba batanze aho aribwa n’abashinzwe kuyakusanya aribo bitwa abanyabimina.
Bamwe mu bitabiriye iyi nama baravuga ko bagiye gushyira imbaraga mu bukangurambaga kugira ngo imibare y’ubwisungane mu kwivuza izamuke batagize uwo bahutaza, ibyo kandi ngo bizajyana na serivisi nziza zigomba guhabwa abaturage mu gihe bagiye kwivuriza kuri MUSA.
Akarere ka Rusizi niko gafite imyenda myinshi y’ubwisungane mu kwivuza mu ntara y’uburengerazuba aho kabereyemo ibitaro n’ibigo nderabuzima miliyoni zisaga 700.
Mu nama yahuje ubuyobozi bw’aka karere n’inzego zitandukanye biyemeje ko mu byumweru bibiri bagomba kugera ku kigereranyo cya 100% nk’uko bari barabigambiriye.
Umuyobozi w’akarere w’ungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage avuga ko bafite icyizere cy’uko imyenda barimo izishyurwa icyakora ngo ntibemera neza ko igera kuri miliyoni 700. Aha kandi avuga ko mu gihe hari abakoze amakosa y’imicungire mibi y’amafaranga ya Rubanda ngo bagomba kubibazwa mu gihe byaba ari ukuri.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|