Inzego z’umutekano z’u Rwanda zishimirwa gukumira ihohotera

Ingabo na Polisi by’u Rwanda bishimirwa kuba bifata iya mbere mu gukumira ibyaha by’ihohotera n’icuruzwa ry’abantu, mu gihe insanganyamatsiko mpuzamahanga muri uyu mwaka wa 2014 yamagana ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’icuruzwa ry’abantu, igaragaza ko hari uruhare igisirikare kibigiramo.

Ingabo z’u Rwanda zo ngo ni izo gushyigikirwa kubera ubwitange mu kurinda abenegihugu aho abanyarwanda bidegembya bajya aho bashaka n’igihe bashakiye; nk’uko Ministiri w’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Oda Gasinzigwa abivuga.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa kabiri tariki 25/11/2014, ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’isi mu kwizihiza iminsi 16 yahariwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’icuruzwa ry’abantu, aho imbaga y’abanyarwanda n’abanyamahanga ndetse n’abagize inzego z’umutekano z’ibihugu bisaga 34 byitabiriye inama yiga ku kibazo cy’ihohoterwa ibera i Kigali bakoze urugendo ruva ku Gishushu kugera kuri sitade amahoro ntoya.

Urugendo rwo kwamagana ihohoterwa n'icuruzwa ry'abantu, rwitabiriwe n'imbaga y'abanyarwanda n'abanyamahanga.
Urugendo rwo kwamagana ihohoterwa n’icuruzwa ry’abantu, rwitabiriwe n’imbaga y’abanyarwanda n’abanyamahanga.

Insanganyamatsiko y’ubu bukangurambaga ku rwego rw’isi igira iti “Kuva ku mahoro yo mu rugo kugera ku mahoro y’isi: twe gushyikira igisirikare kandi dushyire iherezo ku ihohoterwa rikorerwa abagore”.

Gasinzigwa yagize ati “Ngabo zacu turabashimira kubera ko muhora muri maso, ndetse na Polisi y’igihugu kuba mwarahurije hamwe abashinzwe umutekano bo mu bihugu bisaga 34 bya Afurika; tukaba twizeye impinduka zizava mu myanzuro y’inama murimo”.

Uretse ikibazo cy’ihohoterwa kitoroshye mu Rwanda nk’uko Ministiri Gasinzigwa yabitangaje, Umukuru w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rikorana n’abaturage (Community Policing), ACP Damas Gatare yongeyeho ati “Icuruzwa ry’abantu ryo ryabaye nk’uko bacuruza ibintu”.

N’ubwo nta mibare ku rwego rw’igihugu yagaragajwe, ku rwego mpuzamahanga ngo abantu bamaze gucuruzwa baragera kuri miliyoni 27 bitewe n’ibyo babashakaho birimo kubagira abacakara, kubakoresha ubusambanyi n’ibindi biterasoni, kubakuramo ibice by’umubiri bagabishyira ku bandi bantu, kubakoresha imihango ya gipagani inyuranye n’ibindi.

Inzego z'umutekano zashimiwe gufata iya mbere mu gukumira ibyaha by'ihohotera n'icuruzwa ry'abantu.
Inzego z’umutekano zashimiwe gufata iya mbere mu gukumira ibyaha by’ihohotera n’icuruzwa ry’abantu.

ACP Gatare yavuze ko Polisi ifatanije n’izindi nzego bafashe ingamba zo gukumira ihohoterwa iryo ari ryose ndetse n’icuruzwa ry’abantu; zirimo ishingwa ry’ibigo bitandukanye bishinzwe gukumira ihohoterwa, gushyira mu bikorwa imyanzuro yavuye mu nama mpuzamahanga irwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ndetse no gukona na Polisi mpuzamahanga, cyane cyane ku cyaha cy’icuruzwa ry’abantu.

Polisi y’u Rwanda kandi yashimiye umukozi wo muri polisi mpuzamahanga y’igihugu cya Zambiya witwa Kasare, waburijemo icuruzwa ry’umwana w’umukobwa w’umunyarwandakazi akaba yaragaruwe mu gihugu cye.

Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, ifatanije n’izindi nzego zinyuranye, iramara iminsi 16 mu gikorwa cy’ubukangurambaga ku baturage, kugira ngo ingo zigire imyumvire n’ubushobozi bwo kwita ku bantu bazo; aho insanganyamatsiko igira iti “Uburere buboneye mu muryango ni ingenzi mu gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’icuruzwa ry’abantu”.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

iyo urebye imibare y’ihohoterwa mu bindi bihugu ubona u Rwanda rumaze gutera intambwe ishimishije cyane mu kurwanya ihohoterwa

mapendo yanditse ku itariki ya: 26-11-2014  →  Musubize

gukumira ihohoterwa mu Rwanda twabigize intego mu rwego rwo kwirinda ibyago biterwa nabyo, turakataje

habibu yanditse ku itariki ya: 26-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka