Umuyobozi w’akarere ka Gasabo “yeguye” (Updated)
Umuyobozi w’akarere ka Gasabo, Willy Ndizeye, ndetse n’abari bamwungirije aribo Munara Jean Claude wari umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu na Uwimana Marie Louise wari umuyobozi w’akarere wungirije ufite mu nshingano imibereho myiza y’abaturage, beguye ku mirimo yabo ku gicamunsi cyo kuwa 25/11/2014.
Ubwegure bw’abagize komite nyobozi y’Akarere ka Gasabo bwashyikirijwe inama njyanama yateranye mu nama idasanzwe ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki ya 25/11/2014.
Aya makuru yemejwe na Perezida w’inama njyanama y’akarere ka Gasabo, Afred Munyantwali mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’u Rwanda. Yavuze ko aba bayobozi hari aho basanze akarere kageze ndetse hakaba hari n’aho bakagejeje, bakaba batanze umwanya ngo abandi nabo baze batange umusanzu wabo.
Perezida w’inama njyanama y’akarere ka Gasabo yatangaje ko umuyobozi atorwa n’abaturage kandi nawe akiyamamaza ku bushake bwe, bityo ko mu gihe afashe umwanzuro wo kwegura nta mpamvu yo kwanga ubwegure bwe.
Yakomeje atangaza ko nk’uko biteganywa n’amategeko agenga inama njyanama bagomba kubishyikiriza ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali maze ku bufatanye n’inama njyanama bagashyiraho ababa bayoboye akarere mu nzibacyuho igomba kutarenza amezi atatu hataraba amatora.
Aba bayobozi beguye n’ubundi manda yabo yaganaga ku musozo dore ko yari kuzarangirana n’umwaka wa 2015.
Akarere ka Gasabo kaje mu turere twa nyuma mu mihigo y’umwaka ushize wa 2013/2014.
Kigali today
Ibitekerezo ( 23 )
Ohereza igitekerezo
|
ahubwo se kuki hateguye abayobozi bakagari ka ngara nabayobozi bu mudugudu wa gisasa , ruswa yabo muzi ahantu itugeze bo mu ako karere.
nabonye secretaire executive ariwe wabaye ayobora inzibacyuho
Mbashimiye amakuru meza kandi agezweho mutugezeho.
Ndabashimiye kubera amakuru meza mutugezaho kandi agezweho.Imana ibahe umugisha
Ndabashimiye kubera amakuru meza mutugezaho kandi agezweho.Imana ibahe umugisha
Eric yakira akora mu biro by’ubutaka. Noneho ikindi mu butaka bo barakubwira ngo siga telephone bazakoherereza message ugategereza ugaheba wajya kubibutsa bakakubwira nabi kakahava.Nubu uhageze wasanga umubyigano w’abantu bategereje ariko bose barataha biciraguraho... Ikindi kandi service yose ikora nabi ni uko uyu ariwe namenye izina.
Hari numero zihamanitse aho berekana uwo wahamagara ugize ikibazo ariko nazo ntacyo zikemura.
burya abantu benshi bicwa no kwirarira rwose willy yagize neza kuko yahawe akazi adashoboye so yagize neza kwegura kuko yahaye umwanya ababishoboye ngo bakomeze
burya abantu benshi bicwa no kwirarira rwose willy yagize neza kuko yahawe akazi adashoboye so yagize neza kwegura kuko yahaye umwanya ababishoboye ngo bakomeze
uwo Eric se akorerahe ni byiza ko uvuga n’irindi zina rye n’aho akorera nawe akamenya ko service atanga itanogeye abaturage ese yaba akora iki?
Mperutse ku Karere ka Kicukiro, bamwe mu bantu benshi bari baje gusaba service numva bavuga ngo muri Gasabo ubaza ikibazo bakakubwira ngo uzagaruke ukwezi kukihirika, ubundi ngo uzajye ku karere..., umwe muri abo bantu yambwiye ko atuye I kibagabaga ariko ahitamo kwaka service Kicukiro kuko bahita bamurangiriza ikibazo nta gutegereza. Bishatse kuvuga ko aho bishoboka abaturage ba Gasabo bari basigaye bashakira serice ahandi kubera imiyoborere mibi y’ iwabo. Byari bisigaye biteye isoni muri Gasabo!!!!
Hari izindi nyobozi zakagomwe kwigana ruruya rugero rwiza rwa Gasabo.
Gera Rubavu wumve icyo abaturage batekereza maze ugire inama Mayor.
haaaaa, ni hatari pe. Reka dutegereze