Nyanza: Abarimu n’abayobozi b’amashuri batyaje ubwenge ku kamaro ka siporo

Abarimu n’abayobozi bo mu bigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye byo mu Karere ka Nyanza baributswa ko siporo mu bana bakiri bato ifite akamaro ndetse bagasabwa kuyishyiramo ingufu kimwe n’andi masomo yose.

Ubwo yatangizaga amahugurwa y’iminsi ahurihwemo n’abarimu n’abarezi barenga 50 baturutse mu mirenge yose igize Karere ka Nyanza kuwa 25/11/2015, Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Murenzi Abdallah yavuze ko Siporo mu bana ari ingenzi kandi ko iyo bayitojwe bakiri bato bayikunda bakaba ari naho bahera bamenya impano bafite mu mikino.

Yifashishije ingero zimwe na zimwe, yavuze ko hari abagira impano biturutse mu mikino ikabatunga ndetse bakanayiheraho baba ibyamamare ku rwego rw’isi.
Ati « Siporo mu bana bakiri bato iyo bayitojwe hakiri kare ibagiraho ingaruka nziza yaba mu myigire ndetse no mu buzima busanzwe nimudufashe muyishyiremo ingufu ».

Aha ni mu mujyi wa Nyanza ubwo abanyeshuri bo mu bigo bitandukanye byaho bakoraga siporo ihuriweho n'abantu benshi (Sport de Masse).
Aha ni mu mujyi wa Nyanza ubwo abanyeshuri bo mu bigo bitandukanye byaho bakoraga siporo ihuriweho n’abantu benshi (Sport de Masse).

Bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri byo mu Karere ka Nyanza bagaragaje ko hari inzitizi nyinshi zituma abana badakundishwa siporo.

Zimwe muri izo nzitizi ngo n’ibura ry’ibikoresho byifashishwa muri siporo zimwe na zimwe ndetse no kuba bamwe muri abo bayobozi b’ibigo by’amashuri batarumva neza akamaro kayo, nk’uko byavuzwe na Musabyimana Françoise, umwe mu barimu bitabiriye aya mahugurwa.

Ushinzwe umuco na siporo muri Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda, Rwigema Paterne, avuga ko ikibazo cyo kutumva akamaro ka siporo mu bigo bimwe na bimwe by’amashuri ari imbogamizi zizwi.

Yakomeje avuga ko ari nayo mpamvu aya mahugurwa yateguwe kugira ngo buri mwarimu n’umuyobozi w’ikigo cy’amashuri yibutswe ko siporo n’andi masomo ari magirirane.

Rwigema yavuze ko siporo n’andi masomo bitabangamirana ahubwo byuzuzanya iyo bikozwe neza buri cyose bakagiha umwanya wacyo.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

iyo ukoze sport uba ufite fraicheur ku buryo nyuma uba wumva ubohotse wakora buri kimwe cyose kandi cyagirira abandi akamaro

nyanza yanditse ku itariki ya: 25-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka