Mukama: Yatangiye kogosha bamuseka ariko ubu baramugana

Umugore witwa Nyiramana Drocelle wo mu Mudugudu wa Kisaro, Akagari ka Gishororo mu Murenge wa Mukama mu karere ka Nyagatare yatangiye kogosha bamuseka ko atazabishobora ariko ubu baramugana.

Nyiramana ufite umugabo n’abana babiri avuga ko ngo mbere bigeze gutunga salon (inzu batunganyirizamo imisatsi) yo kogosha ariko abahungu bayikoragamo bakabiba irahomba.

Avuga ko yahoraga yitegereza uko babigenza nawe abyigira aho bongeye kubona ubushobozi ahitamo gusinga indi Salon ariko noneho akajya yiyogoshera abantu.
N’ubwo ngo nta kwezi kurashira atangiye aka kazi, Nyiramana avuga ko abakiriya baboneka, ku buryo ku munsi ashobora kubona amafaranga atari munsi ya 1500.

Nyiramana asanga kogosha ari umugore ntacyo bimutwaye.
Nyiramana asanga kogosha ari umugore ntacyo bimutwaye.

Kuba abikora ari umugore we abona nta kibazo kirimo kuko nta mwuga wagenewe igitsina runaka, ndetse bamwe mu bagore bagenzi be bakemeza ko ntawe ukwiye kwibaza ku bushobozi bwa Nyiramana mu kogosha kuko na kera na kare byakorwaga n’abagore.

Mukandayisenga Filomene avuga ko kuba abogoshera abagabo babo bituma bo baruhuka umukasi bifashishaga mbere.

Ubuyobozi bwo bubona ko uru ari urugero rwiza mu kwihangira imirimo no gufatanya mu kuzamura iterambere ry’umuryango.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mukama, Gakuru James asaba n’abandi kumufatiraho urugero bagashaka ibyabateza imbere.

Mu kagari ka Gishororo nta muriro w’amashanyarazi urahagera. Uyu Nyiramana akoresha imirasire y’izuba mu kogosha, umuntu umwe akishyura amafaranga ijana yaba umukuru cyangwa umuto.

Ubundi abiyogoshesha ahandi bibasaba kujya muri santere ya Rugarama ahari umuriro hari intera y’ibirometero hafi 10, ndetse ho bakaba bogoshera hagati y’amafaranga 200 na 300.

SEBASAZA Gasana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

kogosha uri umugore nta kibazo bipfa gusa kuba bigutunga maze umuryango wawe ukabaho neza

mukama yanditse ku itariki ya: 25-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka