U Rwanda ruri kwiga uburyo rwashyiraho gahunda z’iterambere ritabangamira ibidukikije
U Rwanda rwatangiye gushaka uburyo bwo kugera ku iterambere ritangiza ibidukikije ruhereye ku kunoza imikorere mu bice by’ubuhinzi, amazi n’ingufu, nyuma yo kubona igishushanyo mbonera gikubiyemo uburyo bwo guhuza imikorere hagamijwe kurengera ibidukikije.
Ubu buryo buzajyana no gushaka amafaranga mu baterankunga n’abafatanyabikowra azatuma iyi gahunda igerwaho, nk’uko Dr Rose Mukankomeje, umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA) yabisobanuye kuri uyu wa kabiri tariki 25/11/2014,mu nama igamije kwiga uko u Rwanda rwarushaho gutera imbere rurengera ibidukikije.
Yagize ati “Tumaze kubona ibijyanye n’ingufu, turaza no kubona ku buhinzi no ku mazi kubera ko ibyo bice uko ari bitatu birafatanya. Nitumara kumenya amafaranga azakenerwa icyo gihe niho tuzakora ibijyanye n’amafaranga n’uburyo azabishorwamo.
Ku buryo wavuga uti njyewe kugira ngo nihaze ku ngufu zitangiza ikirere dore amafaranga binsaba ukaba wabwira Minisiteri y’Imari n’abaterankunga dukorana amafaranga tukayashaka tukabigeraho”.
Yatangaje ko kuba u Rwanda ruri ku murongo mwiza ku bijyanye no kurengera ibidukikije bidahagije, kuko hakenewe gukomeza gushyiramo ingufu kuko imihindagurikire y’ibihe yo igikomeje.
Mukankomeje yemeza ko icyiza bishimira ari uko byibura mu Rwanda bamaze kumenya ibibazo bibugarije bakaba ari byo bagerageza guhangana nabyo, n’ubwo ubushobozi bwo kubigeraho nabwo atari bucye.
Ati “Uru Rwanda iyo ururebye kuva muri 94 ukareba aho rugeze mu myaka 20, ariko iyo urebye ibyo tumaze kugeraho ni byinshi, icyo dusabwa rero ni ukubikomeza kugira ngo hatagira ikibihungabanya, ni nayo mpamvu twicara tukavuga ngo kugira ngo ubu bukungu tubugereho birasaba amafaranga angana iki?”
U Rwanda rwagerageje gushyiraho ingamba zinoze ndetse runabona n’abaterankunga barimo Banki Nyafurika y’iterambere (AfDB) na Banki y’isi. Aba baterankunga nabo bakaba bashima leta y’u Rwanda kuri izi gahunda zo guharanira iterambere ritabangamira ibidukikije.
Zimwe muri izo gahunda ni ugushyiraho ikigega gitera inkunga imishinga igamije kurinda ibidukikije (FONERWA) no gushyiraho amategeko na politiki bica mu Rwanda ikoreshwa ry’imyuka ihumanya ikirere.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ibidukikije bigomba gusigasirwa kuko turi magirirane mu ngufashanya kubaho