Nyamasheke: Yahanutse ku modoka agwa mu muhanda ahita yitaba Imana

Umugabo witwa Komezusenge Jean w’imyaka 39 y’amavuko yitabye Imana nyuma yo guhanuka mu modoka yari abereye kigingi akitura mu muhanda.

Iyi mpanuka yabaye ku gicamunsi cyo kuwa mbere tariki ya 24/11/2014, mu Mudugudu wa Nganzo mu Kagari ka Ntendezi, mu Murenge wa Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke.

Komezusenge ngo yari ari hejuru ku modoka itwaye sima ya sosiyete y’abashinwa iri gukora umuhanda mu karere ka Nyamasheke bagiye kuyubakisha umuhanda, bageze ahitwa mu Mwaga, umushoferi akase ikorosi rihari, umufuka wa sima nyakwigendera yari yicayeho uranyerera ugwa ku rundi ruhande, ayita amanukana nawo agwa mu muhanda ahita apfa.

Polisi yahise ihagera ijyana umurambo ku bitaro bya Bushenge, mu gihe umushoferi wari utwaye iyo modoka ari nawe nyirayo wayikodeshaga n’abashinwa, Nsengiyumva Céléstin yahise atabwa muri yombi akaba acumbikiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Ruharambuga i Ntendezi.

Polisi ivuga ko bidakwiye ko abantu bavangwa n’ibintu bityo abatwara ibinyabiziga bakaba bakwiye kwibuka ko ari amakosa kandi ahanirwa.

Iyi modoka ya Fuso yabaye intandaro y’urupfu rwa Komezusenge ifite nomero iyiranga RAB 028G ubu na yo iri kuri sitasiyo ya polisi ya Ruharambuga.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka