Gicumbi: Ingufu za Biogaz zagabanyije abangizaga amashyamba bashaka inkwi

Ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi buratangaza ko abaturage bamaze kwitabira gukoresha ingufu za biyogazi (biogas) bikaba byaragize uruhare mu kubungabunga amashyamba.

Umukozi w’akarere ka Gicumbi ufite amashyamba mu nshingano ze, Sayinzoga Boniface yatangarije Kigali today ko ubu abaturage bamaze kwitabira gukoresha biyogazi bityo ugasanga abangizaga amashyamba bashakamo inkwi zo gucana barabicitseho burundu.

Ibi kandi bijyana no gukomeza gukangurira abantu kwitabira ubworozi kuko aribwo bubafasha kubona iyo biyogazi.

Sayinzoga avuga ko zimwe mu ngorane bahuraga nazo bataritabira gukoresha biyogazi zirimo kwangiza ishyamba aho usanga abaturage barajyaga mu mashyamba bagatemamo ibiti byo gucana ukabona umusozi warahindutse ubutayu.

Ingufu za Biyogazi zatumye abakoresha inkwi mu gucana bagabanuka ibidukikije birasugira.
Ingufu za Biyogazi zatumye abakoresha inkwi mu gucana bagabanuka ibidukikije birasugira.

Ubu asanga ubukanguramaga bwo kwigisha abantu uburyo bwo gukoresha biyogazi birinda kwangiza ibidukikije bwaragize ingaruka nziza zirimo kuba abaturage benshi batagicana inkwi.

Ubu abagera kuri 57% bakoresha biyogazi abandi basigaye bagakoresha inkwi ndetse n’amakara kuri za rondereza.

Ku ruhande rw’abaturage bo bavuga ko batakazaga umwanya munini batashya ndetse rimwe na rimwe bakanabuza abana ishuri kugira ngo bajye gutashya, nk’uko Mukangema Gaudence abivuga.

Ati “Hari igihe umuntu yamaraga nk’amasaha atanu ari gutashya ugasanga nta kandi karimo umuntu abashije gukora mu rugo, usibye n’ibyo kandi, abana bacu bajyaga bacyererwa ishuri cyangwa bakanarisiba twabatumye gutashya, ariko ibi byararangiye kubera gukoresha biyogazi”.

Ngo bigishijwe ububi bwo kwangiza ibidukikije kuko basanze birimo gusigara umuntu atuye ku butayu butagira igiti na kimwe kandi ibiti aribyo bitanga umwuka abantu bahumeka ndetse bagafasha mu gukurura imvura.

Banavuga kandi ko biyogazi ishobora kuba igisubizo ku mihindagurikire y’ikirere n’ubutayu biri kwibasira ibice bitandukanye by’isi.

Biyogazi ikoresha amase y’inka ubundi igatanga ingufu z’amashanyarazi zishobora kwifashishwa mu guteka no gucana amatara akoreshwa n’umuriro w’amashanyarazi, ndetse ikanatanga ifumbire.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndumva Gicumbi barabigezeho, aho 57% by’abaturage bacana Biogaz, ni u=igitego cy’umutwe. Ndumva hakwiye ko hakorwa ingendo shuri hariya kugirango turebe ibanga bakoresheje. Amashyamba agiye gusagamba.

Congratulation Gicumbi for That.

yaho yanditse ku itariki ya: 25-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka