Muhanga: Kudakorana kw’inzego bituma abubaka bangiza ibikorwa remezo
Bamwe mu baturage mu mujyi wa Muhanga barinubira ibikorwa byo kubaka byangiza ibikorwa remezo by’amazi n’amashanyarazi, ibi ngo bituma umuriro n’amazi bihagarara muri tumwe mu duce dutuwe n’abantu benshi.
Bamwe mu baturage bavuga ko impamvu yo kwangiza ibi bikorwa remezo biterwa n’uko ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu no gukwirakiza amazi REG na WASAC batagira amakarita agaragaza aho ibikorwa byabo binyura, bigatuma abubaka bamena impombo z’amazi cyangwa bagaca insinga z’amashanyarazi.
Harerimana Jean de la Providence, avuga ko WASAC na REG bari bakwiye gushyira imbaraga mu guhindura inzira z’amazi n’amashanyarazi bimwe bigashyirwa mu kirere mu rwego rwo kwirinda impanuka z’ibikorwa remezo.
Harerimana agira ati, « usanga ibikorwa by’amazi n’umuriro abaturage baba barabyubatse hejuru ku buryo na WASAC na REG ubabajije aho binyura ntibahamenya, ese buriya ntimwabishyira hejuru » ?
N’ubwo Harerimana avuga gutya ariko, umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza amazi n’ingufu, mu karere ka Muhanga Kabazayire Lucie, avuga ko bafite amakarita agaragaza aho ibikorwa byabo binyura ahubwo ko ikibazo ari uko abatanga ibyangombwa byo kubaka usanga baba badafite amakuru y’ahagiye kubakwa.
Kabazayire avuga ko hagombye kubaho ubufatanye bw’abakozi b’ibiro by’ubutaka na WASAC kugirango mbere yo gutanga ibyangombwa bajye babanza bamenye niba ahagiye kubakwa hatanyura bya bikorwa.
Kabazayire avuga ko kubera ikibazo cy’abakozi b’akarere b’ibiro by’ubutaka badahagije, WASAC yiyemeye kubafasha igihe bikenewe ikajya ibashakira amakuru ku bijyanye n’imiyoboro ishobora kubakwaho amazu kandi bikaba byagorana mu kuyisana batayashenye.
Uyu muyobozi agira ati, « amakarita turayafite ahubwo kugirango dutunganye imitutire ni urugamba rwa buri wese, kuko hari igihe abaturage bubaka tutabizi, kandi muri gahunda hagombye kuba umukozi wacu muri biriya biro by’ubutaka, ariko twemera gutanga ubufasha bukenewe mu gihe bagiye gutanga ibyangombwa byo kubaka, byaba byiza mbere yo gutanga ibi byangombwa tugiye tubanza guhana amakuru».
Kabazayire kandi avuga ko hagomba kubaho uburyo bwo kwishyura indishyi ikwiye ku bikorwa remezo bya WASAC na REG byangizwa igihe cy’ikorwa ry’imihanda minini kuko ngo usanga hari igihe bateganya kwishyura ibyangizwa biri hejuru by’abaturage ibindi bikirengagizwa.
Umuyobozi mukuru mu kigo cy’igihugu cy’imiturire (Rwanda Housing Autority) Ester Mutamba avuga ko ikibazo cy’ibikorwa remezo byangizwa gishingiye ku kuba inzego zidakorana neza mu myubakire kuko ngo usanga urwego rumwe rutabasha kwifasha ibirebana no kurwanya akajagari.
Dr. Mutamba akavuga ko ubufatanye bw’abaturage, inzego z’ibanze n’abandi bayobozi n’ibigo nka WASAC na REG bafatanyije byarushaho kwirinda ibihombo bya hato na hato biterwa no kuba hari ibikorwa remezo byasenywe cyangwa bikeneye gusanwa.
Ephrem Murindabigwi
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Hi.ibibyose ni ingaruka yo guheeza abatekinisiye babifitiye ubushobozi kandi bazi igikwiriye gukorwa.niba leta yacu yubumwe ishaka gukemura ikikibazo burundu nireke ibisaba technical knowledge bikorwe nababyize kuko urebye ukuntu umugi wa muhanga. utuwe byakajagari kandi byonona ubutaka urugero gihuma na Ruli nibintu bigaragara.abashinzwe imiturire bakwiriye gusobanura niba Ariko igishushanyo mbonera cy’umugi kibiteganya
Ariko uyu munyamakuru nawe ni nta kigenda, arabona se uyu muyoboro waratemwe nimashini umujyi urasigara? kandi ubwo nawe baraguhemba?!
Icyo azi ni ukwirirw yirukanka arya ruswa kumenya aho ibikorwa remezo bigeze biragatabwa!!!