Nyabiheke: Impunzi z’Abanyekongo zigiye kujya zihabwa amafaranga mu mwanya w’ibiryo

Abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda na Minisiteri ifite mu nshingano zayo gucunga ibiza no gucyura impunzi (MIDIMAR) kuri uyu wa 24/11/2014 basuye inkambi y’impuzi z’abanyekongo ya Nyabiheke mu karere ka Gatsibo mu rwego rwo kureba uko inkunga zigenerwa yakongerwa.

Minisitiri muri MIDIMAR, Mukantabana Seraphine, mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye iki gikorwa, yavuze ko mu rwego rwo kongera inkunga ihabwa izi mpunzi hagiye kurebwa uburyo zizajya zihabwa amafaranga azasimbura imfashanyo bahabwaga.

Minisitiri Mukantabana hamwe n'abahagarariye imiryango mpuzamahanga baganira n'impunzi mu nkambi ya Nyabiheke.
Minisitiri Mukantabana hamwe n’abahagarariye imiryango mpuzamahanga baganira n’impunzi mu nkambi ya Nyabiheke.

Yagize ati: “Minisiteri ishinzwe gucunga ibiza no gucyura impunzi ifatanyije n’umuryango w’abibumbye ushinzwe impunzi (UNHCR), turi kwiga uburyo imfashanyo y’ibiryo yahabwaga impunzi yasimburwa n’amafaranga bityo buri muryango ukazajya wihitiramo ibiwutunga, kandi icyo gikorwa twaragitangiye mu nkambi ya Gihembe”.

Zimwe mu mpunzi zikambitse muri iyi nkambi ya Nyabiheke, zivuga ko imfashanyo y’ibiryo bahabwa ari intica ntikize, ibi ngo bigatuma bajya guca inshuro mu baturage abandi bikabatera gusabiriza ndetse n’abana b’abakobwa bikabatera kwicuruza ngo babone ikibatunga.

Minisitiri wa MIDIMAR n'umuyoboi w'Innta y'iburasirazuba hamwe n'abahagarariye ibihugu byabo mu rugendo mu nkambi ya Nyabiheke.
Minisitiri wa MIDIMAR n’umuyoboi w’Innta y’iburasirazuba hamwe n’abahagarariye ibihugu byabo mu rugendo mu nkambi ya Nyabiheke.

Mu rwego rwo kurushaho kwita ku mibereho y’izi mpunzi, Umuryango utegamiye kuri Leta wa ADRA Rwanda wabubakiye ibyumba by’amashuli 12 mu nkambi hagati hamwe n’ibindi 14 biherereye hanze y’inkambi, abana bakaba bigira ubuntu.

Inkambi y’impunzi z’abanyekongo ya Nyabikenke iherereye mu karere ka Gatsibo, Umurenge wa Gatsibo mu kagari k’Agatoma, icumbikiye impunzi 16,108 muri zo hakaba harimo 2,134 bahageze mu mwaka ushize baturutse mu kigo cyakira impunzi cya Nkamira.

Amwe mu mazu y'impunzi mu nkambi ya Nyabiheke.
Amwe mu mazu y’impunzi mu nkambi ya Nyabiheke.

Usibye iyi nkambi ya Nyabikenke, mu Rwanda hamaze kugera inkambi z’impunzi z’abanyekongo enye, zirimo iya Kiziba mu karere ka Karongi, Kigeme mu karere Nyamagabe, Gihembe mu karere ka Gicumbi na Mugombwa iherereye mu karere ka Gisagara.

Bamwe mu bahagarariye ibihugu byabo mu biganiro biga ku buryo impunzi zakongererwa ubufasha.
Bamwe mu bahagarariye ibihugu byabo mu biganiro biga ku buryo impunzi zakongererwa ubufasha.

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Iyi gahunda yo gutanga amafranga mu mwanya w’ibiryo aho ntiyazateza ibura ry’ibiryo mu duce inkambi zirimo. Iyo batekereza no kuba babaha byombi ni ukuvuga 1/2 ibiryo na 1/2 amafranga.

yaho yanditse ku itariki ya: 25-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka