Umuhanda Musanze-Cyanika ushobora gusanwa muri 2017

Amakuru aturuka mu kigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubwikorezi (Rwanda Transport Development Agency: RTDA) avuga ko umuhanda Musanze-Cyanika wari uteganyijwe gusanwa mu mwaka wa 2014, ushobora gusanwa mu mwaka wa 2017.

Aya makuru yatangajwe tariki ya 21/11/2014, mu nama yabereye mu mujyi wa Musanze, yari ihuriwemo n’abarebwa n’umushinga wo kubaka isoko mpuzamahanga ryo ku mupaka wa Cyanika (Cross Border Market), uri mu karere ka Burera.

Muri iyo nama, umuyobozi wa RTDA, Guy Kalisa, yavuze ko gusana umuhanda Musanze-Cyanika ureshya n’ibilometero 25 bitakunda muri iki gihe kubera ko umuterankunga (ADB) wagombaga gutanga amafaranga yo kuwusana yabihagaritse.

Umuhanda MUsanze-Cyanika urashaje ku buryo watangiye gucikamo ibice.
Umuhanda MUsanze-Cyanika urashaje ku buryo watangiye gucikamo ibice.

Yaomeje avuga ko bahise bashaka undi muterankunga ku buryo ngo bateganya ko uwo muhanda ushobora kuzasanwa mu mwaka wa 2017.

Umuhanda Musanze-Cyanika ufasha cyane mu bwikorezi bw’ibicuruzwa binyura ku mupaka wa Cyanika biva muri Uganda byinjira mu Rwanda cyangwa biva mu Rwanda bijya muri Uganda.

Mu mpeza z’ukwaka wa 2013, ubwo habaga inama yo kunononsora umushinga wo kubaka isoko mpuzamahanga ryo ku mupaka wa Cyanika, nibwo RTDA yatangaje ko uwo muhanda uzatangira gusanwa bitarenze umwaka wa 2014.

Icyo gihe umukozi wa RTDA witwa Eric Ntagengerwa yavuze ko inyigo yo gusana umuhanda Musanze-Cyanika yagombaga kurangira mu kwezi muri Kamena 2014. Inyigo yarangira hakaba aribwo hamenyekana ibyo uwo muhanda uzasaba kugira ngo utangire gusanwa.

Yagize ati “Iyo nyigo izatugaragariza amafaranga uzatwara…itwereke umuhanda tuzawukora gute, uzaba ungana gute, tuzawukoresha ibikoresho bimeze gute? ibyo byose bigaragare…amafaranga neza azatangwa azagaragara iyo nyigo irangiye…”.

Uyu muhanda ni muto mu bugari ndetse nta hagenewe abanyamaguru hahari.
Uyu muhanda ni muto mu bugari ndetse nta hagenewe abanyamaguru hahari.

Umuhanda Musanze-Cyanika bigaragara ko umaze gusaza cyane ku buryo hari uduce tumwe na tumwe twawo twatangiye gucikamo ibinogo aho ndetse imodoka zihanyura zibanza kuberera zikanyura ahameze neza ku ruhande.

Ikindi ni uko uwo muhanda ari muto mu bugari ku buryo nta hantu hegenewe kugendera abanyamaguru hahari. Ibyo bituma rimwe na rimwe habera impanuka imodoka zikagonga abanyamaguru baba bagendera mu muhanda.

Nk’uko Ntagengerwa yakomeje abivuga, ngo inyigo yo gusana umuhanda Musanze-Cyanika yagombaga kujyana n’inyigo yo kubaka umupaka umwe uhuriweho u Rwanda na Uganda, “One Stop Border Post”.

Iyo “One Stop Border Post” ikaba ifite akamaro ko gutuma abantu batandukanye bakoresha umupaka runaka babona serivise zihuse kuko bahagarara rimwe gusa.

Mu bice bimwe imodoka zihanyura zibererekera ibinogo.
Mu bice bimwe imodoka zihanyura zibererekera ibinogo.

Ubusanzwe ku mupaka wa Cyanika ku ruhande rw’u Rwanda hari gasutamo ndetse no ku ruhande rwa Uganda ikahaba, abakoresha uwo mupaka bagahagarara aho hombi hose berekena ibyangombwa.

Byari biteganyijwe ko mu mwaka wa 2017 ubwo bazaba basana umuhanda Musanze-Cyanika aribwo hazanubakwa inyubako ya “One Stop Border Post”.

Gusa ariko muri iyo nama yabereye mu mujyi wa Musanze hafatiwe mwanzuro ko hagomba gushakwa uburyo imikorere ya “One Stop Border Post” igerwaho ku mupaka wa Cyanika mbere y’uko iyo nyubako iboneka.

Umupaka wa Cyanika unyuzwaho 5,8% by’ibicuruzwa byinjira mu Rwanda byose mu giye unyuraho 0,7% by’ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga byose.

Norbert NIYIZURUGERO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka