Abafite ubumuga barasabwa kureba izindi mbaraga zibarimo

Bamwe mu bamugaye barasaba bagenzi babo bafite ubumuga kutumva ko ubuzima bwarangiye basigaje kuyoboka ingeso zo gusabiriza gusa, ahubwo bakareba ubumenyi bubarimo bashobora kubyaza umusaruro kugira ngo ubafasha agire aho ahera.

Ibi ni ibitangazwa n’umwe muri bo witwa Frederick Ndabaramiye waciwe amaboko mu gihe cy’abacengezi, ariko nyuma yo guhangana n’ikibazo cyo kutigirira icyizere ubu akaba yarakomeje gukora ibyo yifuzaga gukora akabasha no kwiteza imbere.

Ndabaramiye yaciwe amaboko afite imyaka 19 mu w’1998, ubwo abacengezi bamufataga bamusanze iwabo mu yahoze ari perefegitura ya Gisenyi. Avuga ko nyuma yo kumugara yumvise ubuzima bwe burangiye n’inzozi ze zo kuba umuhanzi ushushanya zidashoboka.

Ndabaramiye asaba abafite ubumuga kutiheba ahubwo bagashakisha ubundi buhanga bifitemo.
Ndabaramiye asaba abafite ubumuga kutiheba ahubwo bagashakisha ubundi buhanga bifitemo.

Ariko nyuma yo gutangira kwigarurira ikizere yandikisha ibice by’amaboko akanabishushanyisha, yaje kubona abaterankunga bamujyana muri Amerika kumukorera insimburangingo ari nazo zimufasha gukora imirimo myinshi mu yo abantu bazima bakora.

Agira ati “gusaba si icyaha ariko ni umuco mubi kuko bituma umuntu aheranwa n’aho ari ntagire iterambere ageraho. Icya mbere ni ukumva ufite ubushobozi, ufite icyo ushoboye ukava ku muhanda ugasanga abandi kandi ukumva ugomba gukora”.

Uyu mugabo ukoresha ibyuma bamuteyeho bisimbura amaboko yashoboye no gushinga ikigo kitwa “Ubumwe Community Center” gifasha abamugaye mu karere ka Rubavu. Mu byo babafasha harimo kubigisha imyuga ku buntu no kubafasha kumva ko ubuzima butarangiriye aho.

Umuryango Ubumwe Community center wagenewe imashini zidoda esheshatu.
Umuryango Ubumwe Community center wagenewe imashini zidoda esheshatu.

Agira inama abamugaye kutumva ko hari umuntu ugomba kumutamika kuko ubumuga bubi ngo atari ubwo ku mubiri ahubwo ari ubwo mu mutwe no kutigirira icyizere. Ibyo abihera ku bamugaye benshi bagiye bafasha kuri ubu bakaba bamaze guhindura ubuzima bwabo.

Emmanuel Ndayisaba, umuyobozi w’inama y’igihugu y’ababana n’ubumuga (NCPD), nawe atangaza ko akenshi gusaba ari ingeso kuko hari n’abasaba ari bazima cyangwa abandi bagasaba bafite n’ibindi bibinjiriza amafaranga bitwaje ko bamugaye.

Ati “Hari gahunda zigiye gutangira zo kumenya aho umuntu usabiriza akomoka, kuko ubundi gahunda ziri mu gihugu cyacu zo kurwanya ubukene nta muntu wakabaye asabiriza ariko hari abasabiriza kubera ingeso. Tujya dutanga ingero; hari abantu baza gusabiriza afite tagisi ikaza ikamusiga akirirwa asabiriza ikajya gukorera amafaranga ikaza kumucyura ni mugoroba. Ab’ingeso tuzashaka ingamba zihariye babe banahanwa n’abo abafite ubushobozi tuzabashakira ibikoresho bige”.

Izi mashini zatanzwe ku nkunga ya Bralirwa zikoranye ubuhanga ku buryo umuntu udafite amaboko yazikoresha ndetse n'udafite amaguru yazikoresha.
Izi mashini zatanzwe ku nkunga ya Bralirwa zikoranye ubuhanga ku buryo umuntu udafite amaboko yazikoresha ndetse n’udafite amaguru yazikoresha.

Kuri uyu wa mbere tariki 24/11/2014 mu Rwanda hatangijwe icyumweru cy’abafite ubumuga, icyumweru cyahariwe gukorwamo gahunda zitandukanye z’ubuvugizi no kubafasha. Ku ikubitiro hatanzwe imashini zo kudoda zigezweho 48 zahawe amashyirahamwe arindwi ku rwego rw’igihugu.

Ndayisaba yizera ko aho izi mashini zizagera zizabafasha gutera imbere cyane cyane ko zikoranye ikoranabuhanga, nk’uko biri muri gahunda y’uyu mwaka yo kwerekana ko ikoranabuhanga rishobora kuba imwe muri gahunda z’iterambere ridaheza.

Alivera Mukabaramba, Minisitiri wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC), yasabye abahawe ibyo bikoresho kuzabikoresha neza kugira ngo bizahindure ubuzima bw’abafite ubumuga.

NCPD irasaba ko abafite ubumuga bahabwa agaciro nk’ak’abandi kuko nabo bashoboye, igakangurira abantu gukora ubukangurambaga kugira ngo abatuye u Rwanda bamenye ko ikoranabuhanga rishingiye ku miterere y’ubumuga bw’abantu rishobora gufasha abafite ubumuga kurwanya ubukene.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Turashimira cyane BRALIRWA ku nkunga yateye abantu bafite ubumuga babagenera ziriya mashini. Mukomeze iki gikorwa cyiza cyo gutuma abafite ubumuga bagira agaciro.

Depite RUSIHA Gastone yanditse ku itariki ya: 24-11-2014  →  Musubize

Turashimira cyane BRALIRWA ku nkunga yateye abantu bafite ubumuga babagenera ziriya mashini. Mukomeze iki gikorwa cyiza cyo gutuma abafite ubumuga bagira agaciro.

Depite RUSIHA Gastone yanditse ku itariki ya: 24-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka