Karambi: Kwimura ibikorwa by’ubworozi byatumye isoko ry’amatungo rihagarara

Isoko ry’amatungo (Igikomera) ryari ryarubatswe mu kagari ka Karambi mu murenge wa Murundi wo mu karere ka Kayonza rimaze igihe ridakora nyuma y’aho ibikorwa by’ubworozi byakorerwaga muri ako kagari byimuriwe mu kagari ka Buhabwa.

Iryo soko ryari ryarubatswe mu mwaka wa 2003, muri ako gace hakaba hari inzuri n’ibikorwa byinshi by’ubworozi muri rusange nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Murundi Murekezi Claude abivuga.

Uko abaturage bagendaga biyongera muri ako gace niko n’abakoraga ibikorwa by’ubworozi bagiye babivamo bakajya mu buhinzi, bituma bamwe mu bari bafite inzuri bimurira inka za bo mu kagari ka Buhabwa abandi inka barazigurisha. Mu kagari ka Karambi nta nka nyinshi zikihabarizwa kuko abazifite bororera mu biraro, abandi bakaba ari abahinzi.

Nubwo ibikorwa by’ubworozi byakorerwaga mu kagari ka Karambi byagiye byimurirwa mu tundi tugari tubarizwamo inzuri nyinshi, isoko ry’amatungo rya Karambi ryakomeje gukora ariko biza kugaragara ko kuricururizamo amatungo bibangamiye abatuye i Karambi.

Iri soko ry'amatungo rimaze imyaka igera kuri ine ridakora.
Iri soko ry’amatungo rimaze imyaka igera kuri ine ridakora.

Inka zakoreshwaga urugendo rw’ibirometero bisaga 30 ziva mu kagari ka Buhabwa karimo inzuri kugira ngo zigere mu isoko rya Karambi, kuri ibyo hakaniyongeraho kuba zaragendaga zonera abaturage nk’uko bamwe mu batuye i Karambi babivuga.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Murundi na we yemeza ko abaturage bagiye bagaragariza ubuyobozi kenshi ko iryo soko ribabangamiye kubera ukuntu inka barijyanagamo zagendaga zibonera.

Agira ati “Inka zaturukaga Buhabwa ugasanga ziragenda ibirometero bigera kuri 30 zije mu isoko rya Karambi. Mu kwezi kwa gatandatu 2010 ni bwo twatangiye guhura n’ikibazo hagati y’abahinzi n’aborozi. Inka zava Buhabwa zikaza zikandagira imyaka y’abaturage, zitanagurwa zigasubirayo zona dusanga ari ikibazo kizatuma amakimbirane hagati y’abahinzi n’aborozi akomeza kwiyongera”.

Uyu muyobozi avuga ko bagaragarije icyo kibazo minisiteri ifite ubworozi mu nshingano, maze ku bufatanye bw’ubuyobozi bw’akarere na minisiteri hafatwa umwanzuro ko iryo soko ryakwimurirwa mu kagari ka Buhabwa ahateganyirijwe inzuri.

Ati “Byabaye ngombwa ko twereka MINAGRI ko inka zari zegereye Karambi zagiye ahateganyirijwe inzuri (ahitwa Mucucu, Gakoma na Buhabwa) dusanga byaba byiza ko aho izo nka zagiye ari ho hakwimurirwa isoko kurusha uko twarigumisha mu baturage tuzanamo inka zigateza ibibazo”.

Aho iri soko ryubatse mu myaka iri imbere ngo hashobora kuzuvakwa gare cyangwa ikindi gikorwa cy'amajyambere.
Aho iri soko ryubatse mu myaka iri imbere ngo hashobora kuzuvakwa gare cyangwa ikindi gikorwa cy’amajyambere.

Kuva mu mwaka wa 2011 iryo soko ryahise ryimurirwa mu kagari ka Buhabwa, inyubako z’isoko rya Karambi zikaba zitagikoreshwa.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Karambi avuga ko kugeza ubu nta kintu kirateganyirizwa aho iryo soko ryari ryarubatswe, ariko ngo harifashishwa mu gihe imirimo yo kubaka isoko rya Karambi ryubakwa mu byiciro yasubukuye.

Gusa nubwo atabyemeza neza, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Murundi avuga ko mu myaka nk’ibiri iri imbere bashobora no kuzasaba akarere ahari iryo soko hakaba hakubakwa gare abantu bajya bategeramo aho kugira ngo bakomeze gutegera mu kajagari.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka