Nyabihu: Ishuri ry’imyuga bemerewe na Perezida rizaba igisubizo ku byifuzo byabo

Nyuma y’uruzinduko rwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yagiriye mu karere ka Nyabihu mu kwezi kwa Kamena uyu mwaka wa 2014 akabemerera ishuri rikuru ry’imyuga, abaturage baravuga ko ari igisubizo ku buyobozi n’ababyeyi bahoranaga ikifuzo cy’uko muri aka karere hakubakwa kaminuza cyangwa ishuri rikuru.

Ubusanzwe mu karere ka Nyabihu habarirwa ibigo by’amashuri yisumbuye 44 birimo ibicumbikira abanyeshuri ndetse n’ibya gahunda y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda na 12.

N’ubwo hari ibigo byinshi ababyeyi bagaragazaga cyane icyifuzo cy’uko banyotewe no kubona kaminuza cyangwa ishuri rikuru ryafasha abana babo kuminuza kugira ngo bizabafashe mu buzima bwaho bw’ahazaza batandagaye, nk’uko Gasherebuka François Xavier, umwe mu babyeyi akaba n’umurezi yabidutangarije.

Gasherebuka asanga iri shuri rikuru rizahindura byinshi mu burezi.
Gasherebuka asanga iri shuri rikuru rizahindura byinshi mu burezi.

Yakomeje avuga ko buri mwaka hasohoka abana benshi bityo bakaba bakeneye no guhita bakomeza kwiga kaminuza kugira ngo koko bubake icyizere cy’ejo hazaza heza habo hahamye.

Bigirabagabo Martin nawe utuye mu Karere ka Nyabihu avuga ko hari hashize igihe kirekire bafite icyo kifuzo, bakaba bashimira cyane Perezida wa Repubulika mu bushishozi bwe wabonye ko Nyabihu ikeneye kaminuza akayibemerera. Kuri we asanga ari igikorwa gikomeye mu mateka y’akarere ka Nyabihu kizazamura uburezi ndetse n’iterambere.

Sahunkuye Aléxandre, umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, avuga ko iri shuri rizubakwa n’ubwo atatangarije neza igihe rizubakirwa.

Sahunkuye avuga ko bamaze kubona ikibanza cyizubakwamo iri shuri hasigaye guha ingurane abaturage no kubimura.
Sahunkuye avuga ko bamaze kubona ikibanza cyizubakwamo iri shuri hasigaye guha ingurane abaturage no kubimura.

Avuga ko nk’ubuyobozi bw’akarere barimo gutegura ikibanza cy’ahazubakwa iri shuri hakaba harabonetse ndetse harashimwe, bakaba bategereje ko imyanzuro isohoka kugira ngo bazatangire kubarura no gutanga ingurane ku baturage bahafite ubutaka cyangwa ibikorwa.

Ni mu gihe n’ikigo gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro (WDA) kirimo gukora inyigo y’uko inyubako y’ iryo shuri izaba imeze n’ibizigirwamo, nk’uko Sahunkuye yakomeje abivuga.

Biteganijwe ko iri shuri rizubakwa mu Murenge wa Mukamira ahafatwa nk’umujyi w’Akarere ka Nyabihu.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka