Gicumbi: Abayobozi b’utugari barasaba inyoroshyangendo ngo babashe gutanga serivise nziza

Ubwo ikigo k’igihugu gishinzwe imiyoborere (RGB) cyagiranaga inama n’abakozi ndetse n’abayobozi bo mu Karere ka Gicumbi barebera hamwe uburyo hanozwa imitangirwe ya serivise, kuwa 21/11/2014, abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari basabye guhabwa amafaranga y’urugendo azajya aborohereza guha abaturage serivise nziza.

Rukundo Jean Damascène, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Kinyami, avuga ko mu kazi kabo ka buri munsi bahura n’imbogamizi zo kugerera igihe aho baba bagiye gukemura ibibazo by’abaturage, ugasanga serivise ntigenze neza bitewe n’uko nta bushobozi bwo guhita batega ngo bagere aho bagomba gukemurira ikibazo.

Ikindi yagaragaje ni uko usanga hari igihe atagiraga aho akorera heza haberanye n’akazi bityo ugasanga serivise ahaye abaturage ntizibanogeye.

Abanyamabanga nshingwabikorwa b'utugari basabye inyoroshyangendo ngo zibafashe gutanga serivise nziza.
Abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari basabye inyoroshyangendo ngo zibafashe gutanga serivise nziza.

Yatanze urugero rw’aho yakoreraga mbere muri santere ya Rukomo yegeranye n’utubari ariko nyuma akaza kwimuriwa hafi y’ahari ibagiro ry’amatungo mu murenge wa Rukomo.

Ku ruhande rwabo ngo baramutse bahawe za moto byabafasha kujya bagera aho bagiye gukemura ibibazo by’abaturage mu buryo bwihuse.

Ikindi abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge bagaragaje ni ukutagira ibikorwa remezo byo kubafasha gutanga serivise nziza kandi yihuse, nk’uko Ngendabanga Jérôme, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubaya abivuga.

Bimwe muri ibyo bikorwa remezo harimo kuba hari hamwe hataragera umuriro w’amashanyarazi bakoresha imirasire y’izuba imvura yagwa bigatuma akazi katagenda neza.

Ikindi ni ukugira aho bakorera heza kandi habasha kubika ibikoresho byabo neza.

Dr Usengumukiza Félicien, umuyobozi wungirije wa RGB yabijeje ko ibisabwa kugira ngo batange serivise zinoze bagiye kubisuzuma bigakemuka bafatanyije hamwe n’izindi nzego zibishinzwe.

Yongeyeho ko kuba hari imbogamizi zigaragara ku nzego zimwe na zimwe bitagomba gufatwa nk’ impamvu yo guha abaturage serivise mbi.

Umuyobozi wungirije wa RGB asaba abayobozi b'utugari kutitwaza imbogamizi ngo batange serivise mbi.
Umuyobozi wungirije wa RGB asaba abayobozi b’utugari kutitwaza imbogamizi ngo batange serivise mbi.

Ibi kandi bishimangirwa na Mvuyekure Aléxandre, umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi uvuga ko n’ubwo hakiboneka imbogamizi zimwe na zimwe batagomba kwibyitwaza ngo batange serivise mbi.

Avuga ko kuba mudasobwa, amazi, moto n’ibindi byose bitaraboneka Atari cyo kibazo cyane, ahubwo ko bagomba guharanira gutanga serivise nziza ku baturage.

Ikindi asanga mu bushobozi bafite biri mu nshingano zabo guha serivise nziza abo bayobora.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka