Rutsiro: Basabwe gusenga bashikamye no kwirinda amagini aba ku isi

Kuwa gatandatu tariki ya 22/11/2014, abakirisitu basengera mu itorero rya ADEPR Congo-Nil bahawe ubuhamya na Alice Umwali wiyemerera ko yagiye ikuzimu akagaruka, asaba abo bakirisitu gusenga cyane ndetse no kwirinda amadayimoni aba ku isi kuko nawe yabaye ku isi ari igini.

Ubwo yatangaga ubuhamya, Umwali Alice ubu ufite imyaka 31 yavuze ko yagiye i kuzimu afite imyaka 11 ubwo yakundanaga n’igini atabizi bahuriye ku ishuri ryari riherereye i Remera yisanga bigana kandi ari inshuti magara.

Umwali avuga ko atazongera gukorana na Satani kuko yakiriye agakiza.
Umwali avuga ko atazongera gukorana na Satani kuko yakiriye agakiza.

Umwali avuga ko ubwo yigaga ishuri rya Lycée de Lumière yahasanze umwana w’umukobwa baribwirana basanga bitiranwa ndetse baba inshuti cyane, umunsi umwe uwo mwana amusaba ko bajyana iwabo ngo ahamenye, n’uko baragenda bageze mu irimbi ry’i Remera hagati abona wa mwana agiye ku mva atangira kuvuga amagambo atumvaga, agiye kumubwira ngo ahave abona imva iriyashije bahita bamanuka.

Umwali akomeza avuga ko bagenze iminota 30 bagera ahantu yasanze ibintu bidasanzwe amarayo iminsi 7 agifite umubiri, nyuma y’iyo minsi bamuhaye kuba igini ry’igikeri agaruka ku isi ubugingo bwe bwarasigaye ikuzimu, agaruka ari igini ryambaye umubiri we abana n’abantu nk’uko bisanzwe ariko atari we nyir’izina.

Atanga icyigisho yasabye abanyarutsiro gusenga bashikamye kuko ku isi hari amagini yambaye imibiri y’abantu aho usanga rimwe na rimwe avangira abakirisitu.

Yagize ati “ibi mbabwira si ukubeshya kuko nabaye igini kandi mba ku isi abantu bambona nka Alice kandi ntari we. Mumenye rwose ko kuri iyi si dutuye hari amagini atuvangira niyo mpamvu mugomba gusenga mushikamye”.

Yasabye abanyarutsiro gusenga cyane kuko ku isi hari amagini abana nabo umunsi k'uwundi.
Yasabye abanyarutsiro gusenga cyane kuko ku isi hari amagini abana nabo umunsi k’uwundi.

Abakirisitu baganiriye na Kigali Today batangaje ko impanuro bahawe ndetse n’ubuhamya byabanyuze ndetse ko bagiye kuzishyira mu bikorwa.

Kamali Valentine umaze imyaka 12 asengera muri ADEPR yagize ati “nk’umuntu waduhaye ubuhamya byatumye twongera kwisuzuma tukongera amasengesho kuko turi no mu minsi mibi y’imperuka”.

Umwali nk’igini ngo yari afite ububasha bwo kwihindura igikeri cyangwa urushishi akaba yari ashinzwe kuvangira abakirisitu kugira ngo badakiranuka nk’uko Imana ibisaba.

Yashoboraga gutuma umukirisitu asiba gusenga yamushyizemo umunaniro, gukererwa amateraniro ndetse no kuba mu rusengero adahari agataha ntacyo yumvise.

Urusengero rwari rwuzuye bamwe mu bakirisitu barahagarara.
Urusengero rwari rwuzuye bamwe mu bakirisitu barahagarara.

Umwali avuga ko yakoranye na Satani imyaka 5 aho yari amaze kurahira indahiro 3 ashigaje indahiro 9 ku girango abonane na Satani imbonankubone.

Yavuye muri ubwo buzima ubwo yangaga kurahira indi ndahiro maze igikeri cyari kimurimo kimuteza kurwara kibitegetswe na satani ngo apfe bamujyana kwa Muganga CHUK, nibwo umukirisitu yaje kumusura akamurondora ko ari igini batangira kumusengera aho bamaze umwaka n’igice abona kongera kugarura ubumuntu.

Nyuma yaje kubona ko Imana imufiteho umugambi ahitamo kuyiyegurira ubu akaba ari umuvugabutumwa kandi ngo yizeye ko atazasubira aho yavuye ubu afite umugabo w’umupasiteri muri ADEPR ya Kacyiru ndetse n’abana 2.

N'abana bato bari baje kureba umuntu wavuye i Kuzimu.
N’abana bato bari baje kureba umuntu wavuye i Kuzimu.

Mbarushimana Aimable

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Ikibazo nabonye kuru uriya mukobwa wari wagiye ikuzimu ntatangaza mugihe yabaga yo (ikuzimu) umubiri wamuntu nibanawo yari yarawujyanye

NZASABA Bernard yanditse ku itariki ya: 15-12-2014  →  Musubize

Mwabantumwe murekere koko burya uzagira umumaro nta pfa gupfa. nubwo njya niganyira nkaniheba, ariko Imana muyiveho kbs.jye uwanyereka Alice.aranyigishije. kutiheba,kudacika integer,noguhakana ibidashoboka kugeza kugupfa. murakoze.

Karinganire Jean Claude yanditse ku itariki ya: 27-11-2014  →  Musubize

ADPER=UBUJIJI.

kiki yanditse ku itariki ya: 24-11-2014  →  Musubize

nukuri umuntu ntakatubwire inkuru ngo tuyifate gutyo tutabanje gukora analyse,nonese uwo wamurondoye ari mubitaro wasanga we adakorana na majini!!!!? ngo yahindukaga igikeri,urushishi!!!!! hahhhhhhhh gute se abarokore twagorwa koko twakwemezwa niki niba atakiri ijini ahubwo ashaka kurangiza mission yamuhaye?gusa nukwitondera abahanuzi bikigihe singaho abaye aka Nyamuhombezi womuri congo.

vumbi yanditse ku itariki ya: 24-11-2014  →  Musubize

nukuri umuntu ntakatubwire inkuru ngo tuyifate gutyo tutabanje gukora analyse,nose uwo wamurondoye ari mubitaro wasanga we adakorana na majini!!!!? ngo yahindukaga igikeri,urushishi!!!!! hahhhhhhhh gute se abarokore twagorwa koko twakwemezwa niki niba atakiri ijini ahubwo ashaka kurangiza mission yamuhaye?

vumbi yanditse ku itariki ya: 24-11-2014  →  Musubize

ADP+UBUJIJI.COM

koko yanditse ku itariki ya: 23-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka