Inama njyanama y’umujyi wa Kigali iraganira uburyo yateza imbere umujyi

Abagize inama njyanama y’umujyi wa Kigali bari mu mwiherero w’iminsi ibiri kugira ngo baganire uburyo bakwihutisha ibikorwa by’iterambere n’ubwiza, ku mikorere y’umujyi n’ibyo bategerejweho mu gufasha umujyi gutera imbere, ariko begera n’abaturage bakagira uruhare mu kugira uyu munjyi mwiza.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, Munyeshyaka Vincent, atangiza uyu mwiherero kuwa 22/11/2014, yavuze ko abagize inama njyanama y’umujyi wa Kigali n’abayobozi b’uturere bagomba kugira icyerekezo kigari mu iterambere ry’umujyi n’abawutuye mu bice byose, haba mu iterambere n’imibereho y’abawutuye.

Ngo n’ubwo uturere n’umujyi wa Kigali bifite ubwigenge mu byo bakora, hakwiye kuba ubufatanye kugira ngo ibiri mu nyandiko bishobore kushyirwa mu bikorwa ndetse ibyakozwe bishobore kuramba.

Abagize inama njyanama n'abayobozi b'Umujyi wa Kigali basabwe kugira icyerekezo kigari mu iterambere ry'umujyi n'abawutuye.
Abagize inama njyanama n’abayobozi b’Umujyi wa Kigali basabwe kugira icyerekezo kigari mu iterambere ry’umujyi n’abawutuye.

N’ubwo umujyi wa Kigali ugenda utera imbere bigaragarira abawusura, bikwiye ko ugomba gukomeza gushingira kubyo abatuye umujyi n’abawusura bifuza, birimo kongera ibikorwa remezo na serivisi zihuse no kwegera abatuye umujyi wa Kigali.

Sebashongore Dieudonne, umuyobozi w’inama njyanama y’umujyi wa Kigali, avuga ko uyu mwiherero ari umwanya wo kuganira mu kubaka umujyi wa Kigali no kuwuteza imbere, akavuga hari ibyagezweho ariko n’ibitarashobotse kugeraho bityo abajyanama bakaba bagomba kubyunguranaho ibitekerezo.

Imihigo y’umujyi wa Kigali mu mwaka wa 2013-2014 yagezweho ku kigero cya 80% ariko ngo kuba bitaragezweho uko byifuzwaga byatewe n’abafatanyabikorwa nka ba rwiyemezamirimo n’abaterankunga bagiye badindiza ibikorwa.

Bawe mu bagize inama njyanama y'umujyi wa KIgali bagaragazizwa ibyagezweho.
Bawe mu bagize inama njyanama y’umujyi wa KIgali bagaragazizwa ibyagezweho.

Sebashongore avuga ko bamwe mu baterankunga bemera ibikorwa bigashyirwa mu mihigo ariko hakaba imbogamizi zo gutinda gutanga amafaranga bikadindira, ibi bikaba byaratumye hari n’uturere twaje mu myanya ya nyuma.

Sebashongore avuga ko muri uyu mwiherero bazaganira icyatuma iterambere ry’umujyi rishobora kwihuta, hakarebwa n’uburyo n’abaturage barushaho kwegerwa kugira ngo bagire uruhare mu bikorwa kandi bafashe ubuyobozi bw’uturere n’umujyi wa Kigali kwihutisha iterambere n’ubwiza bw’umujyi wa Kigali.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

DUKENEYE KO BURI KARITSIYE YAGIRA IBIBUGA BITO BYO GUKINIRAMO. ABANA N’ABAKURU NTITUGIRA AHO TUGORORERA INGINGO.
MUDUSHE NIBURA KUBONA UBUTAKA IBIBUGA TUZABIKORA BUHORO BUHORO.

MUDUFASHE

Bagaza Tom yanditse ku itariki ya: 24-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka