Gicumbi: Inzira z’ubusamo ni imbogamizi zo guca amashashi burundu

N’ubwo u Rwanda rwakajije ingamba zo kubuza amashashi kwinjira mu Rwanda mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije, abaturage baturiye umukapa wa Gatuna bavuga ko inzira z’ubusamo banyuramo bajya mu gihugu cya Uganda ari imbogamizi zo guca amashashi burundu.

Ibi byatangajwe n’abaturage baturiye umupaka wa Gatuna uhuza igihugu cy’u Rwanda kuri uyu wa 22/11/2014 ubwo baganiraga na Kigali today.

Ntigura Berckimas, umwe mu baturiye umupaka wa Gatuna avuga ko ikibazo cy’abantu binjiza amashashi gikunze kugaragara ku bantu baca inzira z’ubusamo ntibanyure ku mupaka nk’uko amategeko abiteganya.

Kuba abaturage bahitamo kwicira muri izo nzira ngo biborohera kwinjiza amashashe ku buryo usanga abacuruzi bayafungamo ibicuruzwa byabo bagahereza umukiriya ikintu gifunze mu ishashi.

Yatanze urugero rw’uko abaturage bacuruza muri za butike zo mu biturage ndetse na bamwe mubacuruza mu masoko hari igihe ubaka ifu y’igikoma cyangwa ibindi bicuruzwa bakagufungira mu ishashi.

Ikindi avuga ngo ni uko iyo banyuze ku mupaka wabigenewe usanga abakozi b’ikigo gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA) bakorera ku mupaka wa Gatuna, hamwe n’inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka babasaka babasangana ayo mashashi bakayabambura.

Abinjiza amashashi ngo ntabwo baca ku mupaka wa Gatuna ahubwo baca insira z'ubusamo.
Abinjiza amashashi ngo ntabwo baca ku mupaka wa Gatuna ahubwo baca insira z’ubusamo.

Kuba rero hakiri abanyura mu nzira zitemewe bakajyenda nk’abagiye gutemberera abaturanyi babo basanga ari imbogamizi ikomeye kugira ngo amashashi acike burundu, nk’uko bikomeza bivugwa n’umwe mu bashoferi witwa Rurangwa Onesphore.

Kuri we asanga ngo hari hakwiye kuba ubwumvikane hagati y’ibihugu byombi bityo umugenzi wese uzajya aturuka mu gihugu cya Uganda na Kenya akirinda kwinjiza ishashi mu Rwanda.

Atanga inama ku banyarwanda binjiza amashashi mu buryo bwa magendu ko bari bakwiye kubicikaho ndetse ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi bugafata ingamba zo guhana umuntu wese bazasanga acuruza agafunga ibicuruzwa bye mu mashashi.

Umukozi w’akarere ka Gicumbi ushinzwe kubungabunga ibidukikije, Rutagira Jackson we avuga ko hari ingamba bafashe zo kurwanya umuntu uwo ari we wese winjiza amashashi muri aka karere kandi bitemewe.

Avuga ko usanga n’abacuruzi bafunga nk’ibicuruzwa byabo mu mashashi babikora bihishe ariko ufashwe agahanwa.

Ikindi ngo ni uko hashyizweho ibihano byo gucibwa amande ku muntu ufunga ibicuruzwa bye mu mashashi ndetse n’undi muntu uwo ari we wese bayifatana.
Ku nganda zikora amashashi bahanishwa kuva ku mafaranga ibihumbi 100 kugeza 500 n’igifungo kuva kumezi 6 kugeza kuri 12. Abayagurisha bo bahanishwa kuva ku mafaranga ibihumbi 100 kugeza kuri 300, naho ku bacuruzi bayafungamo ibicuruzwa ndetse n’undi wese basanga afite ishashi agomba guhanishwa amande kuva ku bihumbi 5 kugeza ku bihumbi 10.

Ikindi ngo ni ugukora ubukangurambaga no kwigisha abaturage ariko hakabaho n’igihe cyo gutungura abantu bacuruza bagasakwa kugira ngo ayo mashashi bayace burundu.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka