Ruhango: Umukobwa w’imyaka 23 niwe wegukanye imodoka ya 6 muri Sharama

Mahirwe Nadine w’imyaka 23 y’amavuko utuye mu Murenge wa Ruhango, Akarere ka Ruhango, niwe munyamahirwe wegukanye imodoka ya 6 mu irushanwa ryateguwe na MTN ryiswe Sharama.

Iyi modoka y’agaciro ka miliyoni 12 z’amafaranga y’u Rwanda, Mahirwe ayitomboye ari uwa gatandatu akaba uwa kabiri mu ntara y’Amajyepfo.

Imodoka ya gatandatu yatashye mu Ruhango.
Imodoka ya gatandatu yatashye mu Ruhango.

Ubwo yashyikirizwaga iyi modoka ku mugaragaro tariki ya 21/11/2014 mu Karere ka Ruhango aharemera isoko ry’inka, yagaragaje ibyishimo byinshi maze abwira abari bitabiriye uyu muhango ko iyi modoka ari iy’abanyaruhango bose.

Ati “birandenze, ariko mwumve ko iyi modoka ari iyanyu rwose, uzarwaza umuntu nzamutwara, uzagira ubukwe nzamufasha mu bishoboka”.

Iyi modoka ngo ikintu izamufasha bwa mbere, ni uko izajya imworohereza mu ngendo ze zo kujya kwiga mu Karere ka Nyanza mu ishuri rikuru rya INILAK, kuko ubundi byamuhendaga bitewe n’uko yajyaga kwigayo buri mugoroba nibura bikamutwara amafaranga atari munsi y’ibihumbi 30 buri kwezi.

Mahirwe avuga ko iyi modoka ari iy'abanyaruhango bose.
Mahirwe avuga ko iyi modoka ari iy’abanyaruhango bose.

Ikindi ni uko yijeje abanyarwanda bose ko iri rushanwa nta buriganya nk’uko benshi bakunze kubivuga, ahubwo ko ari amahirwe y’umuntu. Avuga ko nawe yabikoze ashaka kugerageza amahirwe, ni uko abona arayitomboye.

Umuyobozi w’akarere ka Ruhango, Mbabazi François Xavier, ari nawe watanze iyi modoka, yashimiye cyane ibikorwa bya MTN avuga ko MTN itagaragara mu bikorwa by’ubucuruzi gusa, ahubwo ko inagaragara mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Aha akaba yatanze urugero ku gikorwa MTN iherutse gukora muri aka karere cyo kubasanira amashuri mu murenge wa Kinazi yari yarangiritse.

Abakozi ba MTN bashyikiriza Mahirwe imodoka yatomboye.
Abakozi ba MTN bashyikiriza Mahirwe imodoka yatomboye.

Alain Numa wari uhagarariye MTN muri uyu muhango, yavuze ko igikorwa cya Sharama, ari uburyo bwo kugirango MTN isubize amafaranga mu baturage ariko ikabinyuza mu marushanwa nk’aya. Avuga ko hakiri imodoka zindi 6 zisigaye, agasaba abantu gukomeza kugerageza amahirwe, kugira ngo basubirane amafaranga yabo baba barakoresheje bagura amakarita yo guhamagara.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka