Ngororero: Ingo zifite amashayarazi zavuye ku 2514 muri 2008 zigera ku 12865 uyu mwaka

Mu gihe bamwe mu batuye akarere ka Ngororero bakomeje gusaba ubuyobozi kubegereza amashanyarazi bafata nk’ipfundo ry’iterambere, umuyobozi w’akarere ka Ngororero Ruboneza Gedeon avuga ko intambwe bamaze gutera mu gukwirakwiza amashanyarazi mu karere itanga ikizere ko azagezwa hose mbere y’igihe cyateganyijwe.

Akarere ka Ngororero gatuwe n’ingo ibihumbi 74. Umuyobozi wako avuga ko mu mwaka wa 2008, ingo zari zifite amashanyarazi zari ibihumbi 2514 gusa zingana na 3,4%, ariko mu myaka 6 bakaba bamaze kuyageza kungo 12865, bingana na 17% aho umubare umaze kwikuba inshuro zirenga 5.

Kuba ubu ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi gikomeje kugeza imiyoboro yayo mu byaro, bikaba ngo bitanga ikizere ko azagera hose mu gihe gito. Kugeza ubu, imirenge ya Bwira na Ndaro niyo yonyine itaragerwamo n’amashanyarazi mu mirenge 13 yose igize akarere.

Mu gihe ariko akarere n’abafatanyabikorwa bako batarabasha kugeza amashanyarazi hose mu karere, abaturage batuye ahagejejwe imiyoboro bakaba basabwa kugira uruhare mu gukurura amashanyarazi kuko bidahenze.

Barasabwa kandi gufasha abagituye ahantu hatateganyirijwe guturwa, ko bakwimukira mu midugudu kuko ahenshi amashanyarazi yamaze kuhagezwa. Kimwe n’aba baturage, abayobozi b’utugari batarageza umuriro mu nyubako bakoreramo nabo bakaba basabwa kubyihutisha kugira ngo babera abaturage urugero rwiza.

Biteganyijwe ko mu mwaka wa 2017, mu Rwanda amashanyarazi azaba yaramaze gukwirakwizwa mu ngo ku kigero cya 70%. Umuyobozi w’akarere ka Ngororero we avuga ko hari ikizere ko iyi ntego izagerwaho mbere, bityo abaturage bakaba badakwiye kugira impungenge zo kubona amashanyarazi.

Mu rwego rwo gufasha abatuye ahatargezwa imiyoboro y’amashanyarazi kandi, abaturage bakaba basabwa kwitabira gukoresha ubundi buryo bwunganira amashanyarazi nka biyogazi, imirasire y’izuba ikwirakwizwa n’abantu batandukanye n’ibindi.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka