Rayon Sports 2-2 Kiyovu Sports. Mfutila atangiranye akazi gashya inota rimwe

Ikipe ya Rayon Sports ivuye inyuma inshuro ebyiri ishobora kunganya na Kiyovu Sports ibitego 2-2 mu mukino aba bakeba b’ibihe byose bahuriragamo kuri uyu wa gatandatu, ku munsi wa munani wa shampiyona.

Stade Amahoro yari yakiriye abafana benshi bari bahururiye aya makipe afitanye amahari y’igihe kirekire kurusha andi makipe yose abarizwa muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda.

Umukino wa Rayon Sport na Kiyovu sport ni umwe mu mikino iba ikomeye.
Umukino wa Rayon Sport na Kiyovu sport ni umwe mu mikino iba ikomeye.

Rayon Sports yagiye gukina uyu mukino ishaka kwiyereka abafana nyuma yo kuzana umutoza mushya Andy Mfutila, mugihe Kiyovu Sports y’umutoza Ali Bizimungu, yashakaga gushimangira amateka yari afite yo kudatakaza umukino uwo ari wose yahuriyemo n’uyu mutoza wa Rayon Sports.

Mu kibuga Kiyovu Sports ni yo yabyinjiyemo neza aho rutahizamu wayo mushya yakuye mu Burundi Baby Miamy Mbakiye akomeje kuyobora abandi muri shampiyona y’icyiciro cya mbere dore ko yatsinze igitego cye cya gatanu muri iyi shampiyona, cyari n’icya mbere muri uyu mukino ubwo yahindukizaga Bakame ku munota wa gatandatu.

Kiyovu Sports yerekanye umukino usukuye.
Kiyovu Sports yerekanye umukino usukuye.

Ikipe ya Rayon Sports ariko yari ishyigikiwe yaje kwishyura igitego ku mutwe mwiza wa Songa Isae ariko ntibyatinda kuko Faustin yategeye Mbakiye mu rubuga rw’amahina, maze Gashugi wa Kiyovu Sports akayitsindira icya kabiri ndetse igice cya mbere kikarangira ari ibyo 2-1.

Mu gice cya kabiri Kiyovu Sports yabaye nk’igabanyije ingufu z’ubusatirizi aho yacungira ku ma contre attaque, ariko aba ari yo ibona amahirwe atandukanye yo kubona igitego cyo gushimangira intsinzi, mbere ya Rayon Sports yashakaga kwishyura.

Aba Rayon Sports bari bahabaye.
Aba Rayon Sports bari bahabaye.

Nyuma yo kutabyaza umusaruro amahirwe yabonye, ikipe ya Kiyovu Sports yaje kwishyurwa igitego ku munota wa 82 ubwo Coup Franc ya Robert yasangaga Faustin Usengimana maze akayinjiza neza n’umutwe bikarangira ari uko amakipe yombi yisobanuye.

Uyu mukino ukaba ntakinini wahinduye ku rutonde rwa shampiyona dore ko Rayon Sports yagumye ku mwanya wa kabiri n’amanota mu gihe Kiyovu Sports yo iza kuwa n’amanota.

Abafana ba Kiyovu bari baje kwirebera ikipe yabo.
Abafana ba Kiyovu bari baje kwirebera ikipe yabo.

Mu wundi mukino wakinwe kuri uyu wa gatandatu ikipe ya Marines ishoboye kongera gutahana amanota atatu nyuma yaho igitego cyo ku munota wanyuma gitumye batsindira Isonga i Kigali maze bahita banafata umwanya wa gatandatu muri shampiyona n’amanota 11.

Umunyezamu Bakame yagiye atabara ikipe ye.
Umunyezamu Bakame yagiye atabara ikipe ye.
Mfutila nawe yabaga ari kwishyushya ubwo umukino wakinwaga.
Mfutila nawe yabaga ari kwishyushya ubwo umukino wakinwaga.

Shampiyona ikazakomeza kuri iki cyumweru tariki ya 23/11/2014. Dore uko amakipe azahura:

Mukura VS vs APR FC Stade ya Kigali Nyamirambo
Amagaju FC vs Police FC Stade Nyagisenyi
Musanze FC vs AS Kigali Stade Ubworoherane
Etincelles FC vs Sunrise FC Stade Umuganda

Jah d’eau DUKUZE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mufutira rero wageze muri Equipe ikunda kuvugwa cyane. Ubu ugiye kuba umustar. Umenye ko akantu kose uzajya ukora bazajya bakandika. Sawa rero ubijyanishe n’intsinzi. Ubwo ubonye umu attaquant , turizera ka James tubane agiye kuza turizera ko ibintu bigiye kujya mu buryo tukajya tuza kureba umupira twizeye ko dukina neza tutari butsindwe ibitego by’amafuti.

KIKI yanditse ku itariki ya: 24-11-2014  →  Musubize

rayon irakiyubaka izagaruka mumukino bitinze na sena jerome ntacyo yahindura kidasanzwe

naganda yanditse ku itariki ya: 23-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka