Gatsibo: Umusaruro w’umuceri ukomeje kwiyongera kubera gukoresha ifumbire kinini ya Ire
Abahinzi b’umuceri mu gishanga cya Ntende giherereye mu murenge wa rugarama mu karere ka Gatsibo, bemeza ko nyuma y’aho batangiye gukoresha ifumbire ya Ire mu buhinzi bwabo, umusaruro ugenda wiyongera ku buryo bushimishije.
Aba bahinzi bibumbiye muri koperative ya COPRORIZ Ntende, bongeye kubigaragaraza kuri uyu wa gatanu tariki 21/11/2014, mu gikorwa cyo gutangira gukoresha iyi fumbire ya Ire ku buso bunini, kuko mu gihe yatangira gukoreshwa batangiye bayikoresha ku mirima mito mito mu rwego rw’igerageza.
Aba bahinzi bavuga kandi ko nyuma y’aho bamariye kubona ubwiyongere bw’umusaruro wabo kubera gukoresha iyi fumbire, ubu biyemeje kuyikoresha ku buso bunini, bakaba batangiye kuyikoresha ku buso bungana na hegitari 170, mu rwego rwo kurushaho gutubura umusaruro.
Cyomuzaza Marie Gorette ni umwe muri aba bahinzi, avuga ko mbere ataratangira gukoresha iyi fumbire y’ibinini ya Ire, umusaruro wari mukeya ugereranyije n’uwo abona kuri ubu, akavuga ko gukoresha iyi fumbire byamwongereye umusaruro cyane.
Agira ati “Mbere ntaratangira gukoresha ifumbire ya Ire nashoboraga gusarura ibiro bigera kuri 815, ariko ubu nsarura toni 1315 k’ubwo iyi fumbire, nkaba nshishikari n’abandi bahiznzi bose bataratangira kuyikoresha ko batangira bakayikoresha kuko itanga umusaruro mwinshi.”
Ikwirakwizwa ry’ifumbire y’ibinini ya Ire rikorwa binyuze mu mushinga CATALIST 2 ukorera mu muryango utegamiye kuri Leta wa IFDC ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu gishinzwe iby’ubuhinzi RAB.
Rukundo Aimable ni umukozi ushinzwe guhuza ubuhinzi mu kigo cy’igihugu gishinzwe iby’ubuhinzi RAB, nawe avuga ko ikoreshwa ry’ibinini bya Ire kuva byatangira gukoreshwa byatanze umusaruro ushimishije kugera kuri 20% by’umusaruro abahinzi b’umuceri bari basanzwe babona.
Yagize ati:”Iyi ni gahunda twatangiye tugira ngo dukore igerageza mu bahinzi kuko ahandi yagiye ikoreshwa yatanze umusaruro utubutse, iyi fumbire tukaba dushaka kuyigeza no ku bandi bahinzi b’umuceri mu gihugu hose.”
Gukoresha iyi fumbire kinini ya Ire, usibye kuba byongera umusaruro ngo binagabanya igishoro ndetse bikanarengera ibidukikije, kuko iyi fumbire itangiza ikirere nk’iyari isanzwe ikoreshwa yo mu bwoko bwa NPK.
Benjamin Nyandwi
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ubwo ibanga baribonye ryo kongera umusaruro wabo bashyireho agatege maze bazararuhire n’abandi bityo twihaze mu biribwa