Rusizi: Abavuzi ba magendu bakomeje kwangiza abana babaca ibirimi

Bamwe mu babyeyi bo mu mirenge ya Butare, Gikundamvura, Bugarama, Muganza na Nyakabuye ituriye ikibaya cya Bugarama mu karere ka Rusizi, barasabwa guhindura imyumvire yabo birinda kujya gucisha abana ibirimi kuri ba magendo.

Icyo kibazo cyo Guca abana ikirimi cyatangiye kugaragara mu bitaro bya Mibirizi kuva mu myaka yashize kugeza magingo aya, aho usanga abana batari bake baturutse muri iyo mirenge barwariye muri ibyo bitaro kubera ingaruka zibirimi baba baciwe na bamagendu.

Nyuma y'urupfu rw'umwana azize ikirimi mu bitaro bya Mibilizi,uyu mubyeyi na we umwana we amerewe nabi cyane kubera gucibwa ikirimi.
Nyuma y’urupfu rw’umwana azize ikirimi mu bitaro bya Mibilizi,uyu mubyeyi na we umwana we amerewe nabi cyane kubera gucibwa ikirimi.

Ahanini icyo kibazo ngo giterwa n’imyumvire y’abaturage ikiri hasi, aho baba bumva ko mu gihe umwana yatinze kuvuga cyangwa yarwaye izindi ndwara zifata mu mihongo bahita bavuga ko ari ikirimi.

Bituma hahita birukira kuri ba magendo bakabakata tumwe mu duce twururimi, ari nabyo biteza ingaruka mbi ku buzima bw’umwana.

Dr. Akintije Simba Calliope, umuyobozi w’ibitaro bya Mibirizi, avuga ko zimwe mu ngaruka ziterwa no gucibwa harimo kuba umwana yahaburira ubuzima cyangwa akaba yahakura ubumuga bwa burundu.

Ikindi kandi ngo bibangamira abaganga mu gutanga ubuvuzi nyabwo, kuko biba bigoye kugira ngo bamenye ko umwana yaciwe ikirimi kuko ababa babikoze batinya kubivuga.

Icyimpaye Christine, umwe mu bagore waje kuvuza umwana we mu bitaro bya Mibirizi nyuma y’ingaruka z’imisonga yagize amaze gucibwa ikirimi n’abavuzi ba Magendo, avuga ko atazongera gukora iryo kosa ryo kuvuza magendo kuko yiboneye ingaruka zabyo.

Undi witwa Bukuru avuga ko umwana we yatabawe n’Imana akarokoka urupfu kubera gucibwa ibirimi bityo akaba avuga ko bagiye inama n’umugore we batazongera gucisha ikirimi.

Dr Akintije avuga ko ibirimi Atari indwara kuko itazwi n’abaganga agasaba ababyeyi kutirukira kugana ba magendo mu gihe umwana yarwaye aho abagira inama yo kujya kuvuriza abana ku buvuzi bwemewe, dore ko hirya nohino mu mirenge begerejwe ibigo nderabuzima hagamijwe kubungabunga ubuzima bw’abaturage muri rusange.

Mu bitaro bya Mibirizi nta cyumweru gishira batakiriye nibura abana batatu baciwe ibirimi mu minsi ishize hari umwe mu bana bahaguye bazize gucibwa ikirimi.

Inzego zose zirabwa guhagurukira icyo kibazo bahashya ba magendo bangiza ubuzima bw’abana n’abaturage muri rusange.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka