Bugesera: N’ubwo bizigamira binyuze mu bimina barakangurirwa no kugana ibigo by’imari

Abaturage bo mu karere ka Bugesera bitabira amatsinda yo kwizigama no kugurizanya baragirwa inama yo gukorana n’ibigo by’imari iciriritse kugirango bibashe kugenda neza.

Abakristu b’itorero Angirikani mu Rwanda ( EAR ) mu Bugesera , bibumbiye mu matsinda yo kuzigama no kugurizanya 308 ariko amatsinda 27% niyo yonyine akorana n’ibigo by’imari.

Umuyobozi w'akarere wungirije ushinzwe ubukungu n'iterambere, Rukundo Julius.
Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, Rukundo Julius.

Icyo ni cyo gituma umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, Rukundo Julius asaba abari muri ayo matsinda gukorana n’ibigo by’imari.

Agira ati “ muri ayo matsinda yose abarirwamo abaturage bagera ku bihumbi 600, turabasaba kugana ibigo by’imari kuko bibafasha muri byinshi nko kubona ingwate mu buryo bworoshye ndetse n’amafaranga yabo aba afite umutekano kuko aba abitse ahantu hizewe umutekano.”

Nzabihimana Innocent kuri ubu ni umucuruzi w’imyenda mu masoko anyuranye, ubucuruzi bwe abukomora ku matsinda ariko kandi ngo no gukunda umurimo.

Ati “Mu mwaka wa 2006 nibwo nari umuyobozi wa korari yacu, icyo gihe nari mfite ipantaro imwe n’ishati imwe noneho dukora itsinda ry’abantu batandatu, buri cyumweru dutanga amafaranga 200 nyuma tuza gusanga ko adahagije tuyashyira kuri 500.

Ndi umwe mubahawe amafaranga bwa mbere kuko nahawe agera ku bihumbi 20, niyo natangiriyeho gucuruza ntangirira ku myumbati y’imivunde ayijyana i Kabuga.”

Avuga ko aha ariho yahereye arakora none ubu akaba afite ubucuruzi bukomeye. Si uwo gusa kuko hari n’abandi baturage bamaze kwiteza imbere binyuze mu matsinda yo kuzigama no kugurizanya.

Amatsinda yo kuzigama no kugurizanya ashingiye ku itorero anglican mu Rwanda ni 308. Amafaranga azunguruka muri abo baturage arasaga miliyoni 70.

Mu kurushaho guharanira iterambere ryuzuye, rya roho n’umubiri, Bishop Muvunyi Louis Aimable ukuriye diocese ya Kigali mu itorero EAR avuga itorero rizakomeza gushyigikira amatsinda yo kuzigama no kugurizanya ashingiye ku itorero bityo ngo akaba ikitegererezo mu bandi baturage, baharanira kwigira.

Egide Kkayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

kugana bigo by’imari bicirirtse bifasha umuntu kuko usanga amafranga yawe acunzwe neza kandi bikaba byanakuguriza bityo ugatera imbere n’ubwo nayo matsinda yagiyeho y’ibimina usanga nayo afasha ariko hari akarusho

rubagumya yanditse ku itariki ya: 22-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka