Kirehe: Ikoranabuhanga mu buhinzi rizafasha umuturage guhingira igihe

Umushinga wa Irrigation and Mechanization ukorera muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, ukomeje kwegera abaturage mu kubakangurira gahunda yo kwitabira gukoresha imashini zihinga, muri gahunda ya leta yo gukoresha ikoranabuhanga mu buhinzi.

Innocent Nzeyimana uhagarariye uwo mushinga muri MINAGRI avuga ko gahunda rusange y’igihugu ijyanye y’ikoranabuhanga mu guhingisha imashini biri muri gahunda ya Leta aho usanga tumwe mu turere tugize igihugu hari mo n’akarere ka Kirehe umusaruro wararushijeho kwiyongera.

Iyo mashini ihinga ubuso bwa hegitari mu masaha abiri.
Iyo mashini ihinga ubuso bwa hegitari mu masaha abiri.

Yavuze ko gukoresha imashini zihinga biruhura abahinzi kandi bigatuma bahingira igihe banakoresha igihe gito cyane aho umuturage umwe ahinga hegitari mu minsi 35 mu gihe imashini ishobora kuhahinga mu masaha atarenze abiri.

Ikindi ngo gukoresha imashini bituma ubutaka bubika amazi kuko imashini iba yageze hasi kure cyane bigatuma n’igihingwa cyera neza kuko gihorana amazi n’ifumbire mu butaka. Yongeyeho ko undi mumaro wo guhingisha imashini nuko umuhinzi ukoresha intoki bimuhenda.

Aho izo mashini zahinze ngo zirahanoza ikageza hasi k'uburyo amazi atinda mu butaka.
Aho izo mashini zahinze ngo zirahanoza ikageza hasi k’uburyo amazi atinda mu butaka.

Yagize ati“guhingisha intoki bishobora gutwara umuhinzi amafaranga agera ku bihumbi 300 kuri hegitari mu gihe guhingisha imashini bitarenga ibihumbi ijana kandi hari n’akarusho kuko ubutaka buhinze neza bunoze.”

Innocent Nzeyimana yakomeje avuga ko abaturage bamaze kubisobanukirwa kuko abakoresheje iyi gahunda mbere byagaragaye ko byabateje imbere.

Izi zitera imbuto.
Izi zitera imbuto.

Ngo mu karere ka Kirehe birakwiye gukoresha gahunda y’ikoranabuhanga mu guhingisha imashini kuko hari hegitari nini z’ubutaka buhuzwa.

Bamwe mu baturage bakoresheje izi mashini baremeza ko aho imashini ihinze ubutaka bwera cyane kuko ibihingwa bidahura n’ikibazo cyo kubura amazi.

Izo mashini zifashishwa mu kurima.
Izo mashini zifashishwa mu kurima.

Ndagijimana Adéodatus ukoresha imashini aremeza ko guhingisha imashini byabagiriye akamaro kanini mu iterambere ryabo.

Yagize ati“guhingisha imashini byaradufashije kuko byatugabanyirije akazi kandi ubuhinzi burihuta duhingira igihe ikindi nabonye nuko nka hano iKirehe haba izuba ryinshi, ibihinwa byahinzwe mu butaka bwatunganyijwe n’imashini ntibipfa kwicwa n’izuba kuko hasi haba hari amazi.”

Mu murenge wa Mpanga gahunda yo huhingisha imashini barayitangiye harabura imashini zitera imbuto.
Mu murenge wa Mpanga gahunda yo huhingisha imashini barayitangiye harabura imashini zitera imbuto.

Nkwakuzi Ignas umuhinzi wa kijyambere mu murenge wa Nasho nawe aravuga ko guhingisha imashini babona byarabafashije kongera umusaruro kuko byihuta bagahingira ku gihe.

Yagize ati“guhingisha imashini biradufasha cyane kuko bituma duhingira igihe, ubu natwe abahinzi twishyize hamwe turayigurira ariko yadufashije byinshi nubwo yahagaze kuko yagize akabazo muri moteri ariko ni ingirakamaro rwose.”

Umuyobozi w’akarere w’agateganyo Tihabyona Jean de Dieu aravuga ko guhingisha imashini ari ikintu cy’ingenzi asaba abaturage kwitabira iyo gahunda.

Yagize ati“ni byiza ko duhingisha imashini kuko aho ikoranabuhanga rigeze si ngombwa ko umuturage akomeza kuvunika kandi hari imashini zikora imirimo mwinshi icyarimwe, zigahinga; zigacoca; zigatongora; zigaca imirongo; zigatera ugasanga ibintu byose birakorwa mu gihe kimwe.”

Ni mu mwaka wa 2011 Leta yafashe umwanzuro wo gufasha abaturage gukoresha ikorana buhanga hakoreshejwe imashini mu buhinzi mu gufasha abaturage kongera umusaruro no kwiteza imbere.

Umushinga Irrigation and Mechanization ufite gahunda yo kwegera abaturage ngo ku buryo muri buri kagari bazajya bahazana imashini ihakorera mu rwego rwo korohereza abahinzi mu mirimo yabo baharanita iterambere ryihuse.

Servilien Mutuyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

urebye aho iterambere rigana usanga guhingisha imashini ari byinyine byazamura umuhinzi kuko bihinga hanini kandi bigatuma unasarura cyane kurusha uwahingishije isuka

irembo yanditse ku itariki ya: 22-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka