Umushinga wo kubaka isoko mpuzamahanga ryo ku mupaka wa Cyanika wahagurukiwe

Umushinga wo kubaka isoko mpuzamahanga ryo ku mupaka wa Cyanika, mu karere ka Burera, ugiye kongra gusubukurwa ku buryo mu kwezi kwa gatanu 2015 uzaba ugeze kuri 30% wubakwa, bibaye nyuma y’uko umushoramari wawo yari yarahisemo kuwuhagarika.

Kuri uyu wa gatanu nibwo abarebwa n’uwo mushinga bahuriye mu mujyi wa Musanze, barebera hamwe icyakorwa kugira ngo ushyirwe mu bikorwa mu rwego rwo guteza imbere ubucuruzi bwambukiranya imipaka.

Mu 2013 iki nicyo gishushanyo mbonera cy'isoko ryo ku mupaka wa Cyanika cyerekanwe ubwo hatangiraga umushinga w'iryo soko mpuzamahanga.
Mu 2013 iki nicyo gishushanyo mbonera cy’isoko ryo ku mupaka wa Cyanika cyerekanwe ubwo hatangiraga umushinga w’iryo soko mpuzamahanga.

Muri iyo nama, ubuyobozi bw’akarere ka Burera bwerekanye ko impamvu kubaka isoko mpuzamahanga ryo ku mupaka wa Cyanika bitakunze ari uko umushoramari, ufite sosiyete yitwa “Nogushi Holdings”, wagombaga kuryubuka yabihagaritse avuga ko ashobora guhomba.

Imwe mu mpamvu zatumye ahagarika kubaka iryo soko, ngo ni uko ku cyambu cya Mombasa muri Kenya hagiyeho gasutamo imwe ihuriweho n’ibihugu bigize umuryango w’Afrika y’Iburasirazuba.

Abari bari muri iyo nama bemeje ko muri Gicurasi 2015 Pariking y'amakamyo ndetse n'ububiko bw'ibicuruzwa byazaba byuzuye.
Abari bari muri iyo nama bemeje ko muri Gicurasi 2015 Pariking y’amakamyo ndetse n’ububiko bw’ibicuruzwa byazaba byuzuye.

Yavuze ko yategenyaga ko parikingi y’imodoka n’ububiko bw’ibicuruzwa yongeye kuri iryo soko byari kuzajya bimwinjiriza amafaranga bitewe n’imodoka zikoreye ibicuruzwa zari kuzajya zihaparika zitanga imisoro.

Kuba rero ku cyambu cya Mombasa haragiyeho gasutamo imwe bivuze ko amahoro ya gasutamo azajya atangirwa i Momabasa ubundi ibicuruzwa byinjire mu Rwanda nta handi bihagaze. Umushoramari yagaragaje ko ngo ibyo byamuteza igihombo.

Ikindi ngo ni uko iyo yubaka iryo soko gusa adashyizeho Parking ndetse n’amazu y’ububiko bw’ibicuruzwa nabwo yari kubona inyungu nke. Ngo yari kubona inyungu ibarirwa muri 15% gusa kandi muri banki ho bamusaba kwishyura inyungu ibarirwa muri 19%.

Nyuma yo kumva ibyo byose abari bari muri iyo nama yari iyobowe Guverineri w’intara y’majyaruguru, Bosenibamwe Aimé, bavuze ko iryo soko rigomba kubakwa kuko rifitiye akamaro gakomeye abacuruzi bo mu Rwanda cyane cyane abo mu ntara y’amajyaruguru.

Iryo soko rizabafasha guteza imbere ubucuruzi

Hifuzwaga ko iryo soko ryakubakwa n’abikorera bo mu karere ka Burera. Nyamara byaje kugaragara ko abikorera bo muri ako karere badafite ubushobizi bwo kubona amafaranga y’u Rwanda angana na miliyari imwe na miliyoni 184 n’ibihumbi 675 n’amafaranga 395 agomba kuryubaka.

Niyo mpamvu hafashwe umwanzuro ko Leta yaba ariyo itanga ayo mafaranga, binyuze muri Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda (MINICOM) iryo soko rigatangira kubakwa. Gusa ariko n’abikorera bo mu ntara y’amajyaruguru bagashishikarizwa gushoramo imari kuko n’ubundi icyo gikorwa ari icyabo; nk’uko Guverineri Bosenibamwe abisobanura.

Agira ati “Twanemeje ko ubuyobozi bw’intara y’amajyaruguru n’ubuyobozi bw’akarere ka Burera bwashyira imbaraga mu gukangurira abikorera bo mu ntara y’amajyaruguru, gushora imari muri rirya soko mpuzamahanga.

Nubwo Leta yazashyiramo amafaranga yayo, bizegurirwa n’ubundi abikorera bo mu ntara y’amajyaruguru. Niyo mpamvu rero nabo bagiramo uruhare mu gutangira batabihariye Leta yonyine. Kuko bizabafasha mu guteza imbere ubucuruzi bwabo, bizabungukira kubera ko ubucuruzi bwinshi buzajya bunyura ahangaha.”

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera buhamya ko umwaka w’imihigo 2014-2015, uzarangira kubaka iryo soko, rizaba rigizwe n’ububiko bw’ibicuruzwa bubiri, Parking y’amakamyo, inzu y’umuturirwa y’ubucuruzi ndetse n’isoko, bigeze ku kigero cya 30%.

Nk’uko babisabwe n’umuyobozi w’intara y’amajyaruguru, mu kwezi kwa 05/2015, ububiko bw’ibicuruzwa ndetse na Parking z’amakamyo bigomba kuba byuzuye.

Bikazafasha abacuruzi bo mu ntara y’amajyauguru gusorera ku mupaka wa Cyanika, batarinze kujya gusorera i Kigali nk’uko byagendaga mbere ku bacuruzi bafite ibicuruzwa bifite agaciro karenga miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.

Sembagare Samuel, umuyobozi w’akarere ka Burera, avuga ko bateganya ko imirimo yo kubaka iryo soko mpuzamahanga ryo ku mupaka wa Cyanika, izatangira mu Kuboza mu mwaka 2014. Ngo MINICOM nibatera inkunga y’amafaranga ibikorwa byo kuryubaka bizakomeza kuko rizubakwa mu byiciro.

Agira ati “Ngira ngo imirimo igiye gutangira, iratangirira kuri Parking, natwe ubutaka akarere karaba karangije kubugura mu kwa 12 (2014), noneho nuriya mufatanyabikorwa wo muri MINICOM, nihagira inkunga ibokoneka, dukomeze ibikorwa.”

Akomeza avuga ko kuri ubu hari ibyatangiye gukorwa birimo gushaka ubutaka bwa hegitari ebyeri, bugomba kubakwaho isoko. Hakaba hasigaye kugurira abaturage ubutaka ubundi bakimurwa.

Ikindi ngo ni uko Minisiteri y’ibikorwa remezo mu Rwanda (MININFRA) ariyo izubaka iyo Parking mu butaka bwa Leta buri ku mupaka wa Cyanika.

Muri Kamena 2013, nibwo Minisiteri w’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) yamuritse igishushanyo mbonera cy’isoko mpuzamahanga ryo ku mupaka wa Cyanika.

Ubusanzwe ku mupaka wa Cyanika nta mazu y’ubucuruzi akomeye ahagaragara. Inzu y’ubucuruzi ihari ni “Selling Point”, ihurizwa mo ibicuruzwa bitandukanye byera muri Burera, bigacururizwa mo.

Norbert NIYIZURUGERO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

iri soko rizafasha abanyarwanda cyane bo mu majyaruguru ahubwo nibaryubakishe bwangu maze amahoro azavamo azafashe abanyarwanda mu kwihuta mu iterambere

murundi yanditse ku itariki ya: 22-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka