Gatunda: Umukuru w’umudugudu yishwe agiye gukemura ibibazo

Nyirasekuye Daphrose n’umuhungu we Jean Claude Ruserurande bari mu maboko ya Polisi sitasiyo ya Gatunda bakekwaho gukubita bikabije umukuru w’Umudugudu wa Gikunyu, Akagari ka Nyamikamba, Umurenge wa Gatunda witwa Gasinde Evariste w’imyaka 50 y’amavuko bikamuviramo urupfu.

Intandaro y’urupfu rw’uyu mukuru w’umudugudu ngo ni amakimbirane ashingiye ku bujura bw’inyanya hagati y’abavandimwe babiri ba Nyiransekuye.

Kuri uyu wa 20/11/2014 mu masaha ya nyuma ya saa sita nibwo uwitwa Ruserurande yagiye guhuruza umukuru w’umudugudu kugira ngo abakiranure. Uyu mukuru w’umudugudu ngo yajyanye n’ushinzwe umutekano mu mudugudu ndetse n’abandi bantu basanga uyu Ruserurande yakubise murumuna we avuga ko yamwibye.

Abaturage bari benshi baje gushyingura umukuru w'umudugudu.
Abaturage bari benshi baje gushyingura umukuru w’umudugudu.

Mu gukemura ikibazo, basabye Ruserurande kukijyana kuri polisi kuko atemeraga imikirize dore ko atari yafashe uwo yavugaga ko yamwibye.

Mu kutishimira uko ikibazo cye gikemutse, Ruserurande yafashe amabuye atangira kuyatera abo bayobozi nabo bariruka kugira ngo bakize ubuzima bwabo.

Gusa ngo yaje gufashwa n’umuryango we wose maze bazana amabuye n’ibibando bahuragura uyu Gasinde, umukuru w’umudugudu kuko we yari yashatse aho yihisha arahabura.

Nyuma yo gukubitwa yahetswe ku igare n’ushinzwe umutekano ariko bataragera kuri Polisi kuvuga ibibabayeho agwa mu nzira.

Inspector Emmanuel Kayigi, umuvugizi wa polisi wungirije akaba n’umugenzacyaha mukuru wungirije mu ntara y’uburasirazuba, yihanganishije umuryango wabuze uwabo kimwe n’abandi bayobozi b’imidugudu, ariko na none yihanangiriza abaturage ko nta we uri hejuru y’amategeko bityo bagomba kubaha abayobozi batakwishimira uko bakemuye ikibazo cyabo bakagana izindi nzego kuko aricyo zibereyeho.

Abandi bakuru b'imidugudu batabaye mugenzi wabo.
Abandi bakuru b’imidugudu batabaye mugenzi wabo.

Akomeza avuga ko abantu badashobora kwihanganira imyitwarire ya kinyamanswa itubaha abayobozi baba baratowe n’abaturage.

Ubwo twakoraga iyi nkuru abandi bantu batatu b’abavandimwe ba Ruserurande baracyashakishwa n’inzego za Polisi naho we na nyina umubyara bakaba bari mu maboko ya Polisi aho bategerejwe kugezwa imbere y’ubutabera.

Iki cyaha kiramutse kibahamye bahanishwa ingingo ya 140 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha aho bahabwa igifungo cya burundu.

SEBASAZA Gasana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Birababaje kumva aba bica urwagashinyaguro umukuru wumudugudu wabo. Nibahamwa namategeko bazahanwe byintangarugero pe.

m.chantal fitina yanditse ku itariki ya: 23-11-2014  →  Musubize

Birababaje kumva aba bica urwagashinyaguro umukuru wumudugudu wabo. Nibahamwa namategeko bazahanwe byintangarugero pe.

m.chantal fitina yanditse ku itariki ya: 23-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka