Biziyaremye Joseph ni we wegukanye agace ka gatanu ka Tour du Rwanda

Umukinnyi w’ikipe ya Team Rwanda Kalisimbi, Biziyaremye Joseph, ni we wegukanye agace ka gatanu ka Tour du Rwanda 2014 (Rubavu-Nyanza) kareshya n’ibirometero 184 kakinwe kuri uyu wa gatanu tariki 21/11/2014.

Abakunzi b’umukino w’amagare bari benshi i Nyanza bari bategereranyije amatsiko menshi uri butsinde aka gace karekare mu mateka ya Tour du Rwanda kuko byari byitezwe ko kanashobora kwerekana aho Tour du Rwanda y’uno mwaka izataha.

Joseph yongeye kwigaragaza i Nyanza.
Joseph yongeye kwigaragaza i Nyanza.

Mu gihe inzira yo kuwa kane yari yaranzwe n’ubunyerere bukabije, kuri uyu wa gatanu ho itandukaniro ryaje kuba gutobokesha bikabike ku bakinnyi batandukanye barimo bakina.

Ndayisenga Valens wambaye umupira w’umuhondo yaje gutobokesha inshuro ebyiri, gusa amahirwe uyu munsi ntiyaje gusekera umunya Eritrea Mekseb Debesay, we wapfumukishije igare inshuro ebyiri ubwo hari hasigaye ibirometero 10 ndetse nubwo hari hasigaye ibirometero bitanu.

Tour du Rwanda iba ikurikiwe na benshi.
Tour du Rwanda iba ikurikiwe na benshi.

Abakinnyi bagera kuri 20 ni bo bageze muri metero 200 ari aba mbere gusa biza kurangira Biziyaremye Joseph abikuyemo agera mu murongo urangiza ari we uri imbere.

Uyu musore, akaba ari na we wabimburiye abandi banyarwanda gutwara agace muri Tour du Rwanda ubwo yegukanaga aka Kigali-Kibuye hari muri 2011.

Biziyaremye Joseph bahimba Nyundo yatangaje ko yishimiye kwegukana aka agace kuko katari koroshye; yavuze ko kwegukana aka gace byagizwemo uruhare runini na bagenzi be bamuharuriye inzira.

Mayor Abdallh wa Nyanza na Minister Joe babyina intsinzi.
Mayor Abdallh wa Nyanza na Minister Joe babyina intsinzi.

Urutonde rusange ruracyayobowe na Ndayisenga Valens wambaye umupira w’umuhondo. Valens, akomeje gusiga Nsengimana Jean Bosco umugwa muntege amasegonda 59 mu gihe Debretsion Aron uza imbere mu banyamahanga we arushwa na Valens umunota umwe n’amasegonda 46.

abakomeje kwegera Valens harimo abanya Marooc babiri Mraouini Salaeddine na Lahcen Saber bamaze gukuramo iminota itanu ugereranyije n’ibihe barushwaga mu duce tune duheruka, aho ubu itandukaniro ryabo na Valens ari iminota ibiri.

Valens amaze guhembwa inshuro 14 uyu mwaka.
Valens amaze guhembwa inshuro 14 uyu mwaka.

Valens yavuze ko aka gace kamugoye kurusha utundi kuko buri gihe uko yatobokeshaga bahitaga bongera umuvuduko aho byamusabaga imbaraga nyinshi ngo abafate.

Abasiganwa bazahaguruka kuwa gatandatu i Huye berekeza i Kigali mu nzira izasorezwa kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.

Uko bakurikiranye kuri uyu wa gatanu:

1. Biziyaremye Joseph Rwanda Kalisimbi 05h09’49”

2. Dawit Haile Eritrea 05h09’49”

3. Mraouni Saleedine Marooc 05h09’49”

4. Buru Temesgen Ethiopie 05h09’49”

5. Ndayisenga Valens Kalisimbi 05h09’49”

6. Afewerki Elias Eritrea 05h09’49”

7. Habte Salomon Eritrea 05h09’49”

8. Depretsion Aron 05h09’49”

9. Amanuel Million Eritrea 05h09’49”

10. Mxenge Thulasizwe Afurika y’epfo 05h09’49”

Byari ibyishimo ubwo Abanyarandwa bari bahageze i Nyanza ari aba mbere.
Byari ibyishimo ubwo Abanyarandwa bari bahageze i Nyanza ari aba mbere.

Uko bakurikirana muri rusange

1. Ndayisenga Valens Rwanda Kalisimbi 18h59’05”

2. Nsengimana Jean Bosco Rwanda Kalisimbi 19h00’01’

3. Biziyaremye Joseph Rwanda Kalisimbi 19h00’20’

4. Debretsion Aron As.Be. Co 19h00’23’

5. Byukusenge Patrick Rwanda Akagera 19h00’51’

Nkuko bisanzwe Nathan Byukusenge ni we uyobora isiganwa igihe kirekire yananirwa abandi bakajyaho.
Nkuko bisanzwe Nathan Byukusenge ni we uyobora isiganwa igihe kirekire yananirwa abandi bakajyaho.
Abanya Cameroon bakomeje gusigara inyuma.
Abanya Cameroon bakomeje gusigara inyuma.

Jah d’eau Dukuze

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nibyizape kubasore burwanda tubarinyuma imana ikomeze ibafashe kwitwara neza.

olivier yanditse ku itariki ya: 21-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka