Rutsiro: Arashakishwa kubera kunyereza imisanzu ya MUSA

Umucungamutungo w’ishami ry’ubwisungane mu kwivuza (MUSA) rya Nyabirasi mu Murenge wa Nyabirasi ho mu Karere ka Rutsiro yaburiwe irengero ubwo yatahurwaga ho kunyereza imisanzu ya MUSA none akomeje gushakishwa.

Uyu mugabo witwa Kwihangana Michel yatahuweho ko yanyereje ibitabo 10 bya gitansi (byakirirwamo imisanzu) bitazwi n’abashinzwe MUSA mu Karere akaba yarahise abura nyumwa yo kumenya ko inama yateranye ku wa 27/10/2014 batahuye ko hari amafaranga yabuze.

Tariki ya 27/10/2014 nibwo umuyobozi w'Umurenge wa Nyabirasi yagaragaje amanyanga yakozwe mu murenge we.
Tariki ya 27/10/2014 nibwo umuyobozi w’Umurenge wa Nyabirasi yagaragaje amanyanga yakozwe mu murenge we.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza, Jacqueline Nyirabagurinzira yabwiye Kigali Today ko babuze uyu mugabo bakaba bari kumushakisha babifashijwemo n’inzego z’umutekano.

Yagize ati “ibyo bitabo bya Kitansi koko byaratahuwe ndetse n’uwabitahuweho twaramumenye ariko yahise aburirwa irengero inzego z’umutekano zikaba ziri kudufasha kumubona ngo aryozwe ibyo yakoze”.

Nyirabagurinzira yakomeje atangaza ko nta handi muri aka karere haratahurwa umuntu nk’uyu unyereza imisanzu ya MUSA nk’uko mu nama iheruka guhuza ubuyobozi bw’akarere n’abayobozi b’imiremge ku itariki ya 27/10/2014, ari naho uyu yagaragajwe, abayobozi b’imirenge bari basabwe kugenzura ngo barebe niba nta bandi bakoze amakosa nk’aya.

Umuyobozi w'akarere aherytse gusaba abayobozi b'imirenge gucunga abandi bantu baba bihishe inyuma y'ubwitabire buke.
Umuyobozi w’akarere aherytse gusaba abayobozi b’imirenge gucunga abandi bantu baba bihishe inyuma y’ubwitabire buke.

Mbere bahoraga bibaza uburyo iyo bazengurutse mu mirenge hirya no hino basanga abaturage bavuga ko batanze imisanzu ya MUSA ariko ugasanga akarere gahora inyuma mu tundi mu bwitabire nibwo bahagurutse ngo barebe impamvu nyayo ibitera.

Ibitabo 10 byafashwe byari bihagaze amafaranga y’u Rwanda miliyoni imwe n’igice kuko igitabo kimwe kivamo amafaranga ibihumbi 150 kandi byose byari byaragurishijwe.

Ubu nyuma y’aho Kwihangana atahuwe ubwitabire bwarazamutse kuko mbere hataratahurwa aya manyanga ubwitabire bwari bugeze kuri 23% ariko ubu ubwitabire bukaba bugeze kuri 40%, ngo bakaba bafite intego yo kuzamuka kugera ku 100% mbere y’uko umwaka wa 2014 ushira.

Mbarushimana Aimable

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka