Rutunga: Abarokotse Jenoside n’abayikoze bemeza ko ubwiyunge atari inkuru mbarirano

Bamwe mu batuye umurenge wa Rutunga mu karere ka Gasabo barokotse Jenoside yakorwe Abatutsi mu 1994 n’abayikoze cyangwa abasahuye imitungo y’abandi baremeza ko ubwiyunge bushoboka bagendeye ku buryo babashije kongera kuvugana batabitekerezaga.

Aba baturage mbere barangwaga n’urwicyekwe nyuma ya Jenoside kubera ko abari abaturanyi aribo bahindukiye bakica bagenzi babo, nk’uko bitangazwa na Jean Bosco Nkurikiyinka warokokeye Jenoside muri uyu murenge.

Agira ati “Ubwicanyi bumaze kuba aho tugarukiye mu rugo nanjye najyaga ndeba mvuga nti uwitwa Umuhutu ntakwiye kubaho kandi hari abo twari dusanzwe tuziranye mvuga ngo kanaka ndamuzi ko ari Umututsi n’undi ari Umuhutu”.

Nkurikiyinka atangaza ko yasanze kutababarira ntacyo byamwungura kimwe n'uko abakoze jenoside ntacyo byabunguye.
Nkurikiyinka atangaza ko yasanze kutababarira ntacyo byamwungura kimwe n’uko abakoze jenoside ntacyo byabunguye.

Akomeza agira ati “Kiliya gitekerezo kije no kuba byaratangiriye no mu kiliziya muri gacaca ya gikirisitu badushyiramo uwo muco kugeza ubwo twunganiranye, tumaze gushyira hamwe numva bya bindi bitangiye kumvamo nareba ngasanga ntacyo byazatugezaho, wareba n’abandi ugasanga ntacyo byabagejejeho dutangira kwiyegeranya”.

Nkurikiyinka waje kwitura umwe mu bamuhishe ufunze kumurerera abana babiri, avuga ko baje kubakira ubumwe bwabo mu kwiteza imbere nyuma y’uko ababahemukiye batangiye kubegerera bakabasaba imbabazi bose bikababohora.

Philipe Bagenzi wasahuye imitungo bikamuviramo gufungwa imyaka igera kuri 12 ariko kubera kwirega akaza kurekurwa, avuga ko amaze kubona ko kuvugisha ukuri ari yo nzira yonyine yatuma agira amahoro yiyemeje no kujya mu ngo zabo yasahuye akabasaba imbabazi.

Bagenzi avuga ko inzira y'ubwiyunge bayitangiye hari abatabyizera.
Bagenzi avuga ko inzira y’ubwiyunge bayitangiye hari abatabyizera.

Avuga ko bamaze gusabana imbabazi batangiye kwishyira hamwe bagurizanya amafaranga, ku buryo nyuma y’igihe gito bahinyuje abataremeraga ko Abahutu n’Abatutsi bashobora kongera kurebana neza nyuma y’ibyabaye.

Ati “Twahise dukora ishyirahamwe ry’ubumwe n’ubwiyunge dutangira kujya tubitsa amafaranga tukanagurizanya abantu babona duteye imbere tubaho, kugeza ubwo twinjiye muri koperative ubu irimo abantu 72. Noneho abantu bakavuga bati ntituzabishobora, turababwira tuti icyo dushaka ni uko abantu babohoka, imitima yabo ikabohoka tukiyunga abantu bagasabana imbabazi.”

Ubwo mu karere ka Gasabo basozaga ukwezi kwahariwe ubumwe n’ubwiyunge, kuri uyu wa gatanu tariki 21/11/2014, umuyobozi w’aka karere, Willy Ndizeye yabasabye gukomeza gushyira imbere ikibahuza aho kugendera ku mateka yazanywe n’abazungu yo kureba uko undi ateye.

Akarere ka Gasabo kateye iyi koperative inkunga y'ibihumbi 200 by'amafaranga y'u Rwanda.
Akarere ka Gasabo kateye iyi koperative inkunga y’ibihumbi 200 by’amafaranga y’u Rwanda.

Yababwiye ko ibitekerezo byo kureba izuru ntawe bishobora guteza imbere uretse kwemera ukuri ku Bunyarwanda no kubana mu rwego rwo gufatanya kuzamurana.

N’ubwo inzira ikiri ndende kugira ngo igihugu kigere ku bwiyunge nyabwo, Ndizeye avuga ko icya ngombwa ari ugutera intambwe kandi ko ubwiyunge butahita bugerwaho ako kanya.

Yakanguriye abaturage gukomeza gushyigikira gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” nk’imwe mu nzira igihugu cyahisemo yo kukigeza ku bwiyunge nyabwo.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

iyi ntambwe bateye yo kubaka u Rwanda ruzira umwaga ni byiza , bose bagimba kwisanzuranaho maze bagatera imbere bakibagirwa ibibatanya bagashyira imbere ibyubaka

bushaki yanditse ku itariki ya: 21-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka