Rusizi: Baratungwa agatoki ku micungire mibi y’amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza

Nyuma y’aho akarere ka Rusizi gakomeje kugaragaza ko ariko gafite imyenda myinshi y’ubwisungane mu kwivuza mu ntara yose y’iburengerazuba kandi ariko gafite ubukungu bufatika muri iyo ntara, byatumye abashinzwe ubugenzuzi mu bijyanye n’amafaranga ku rwego rw’intara y’iburengerazuba boherezwa muri ako karere kugira ngo basuzume ikibitera.

Nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe, ku wa 20/11/2014, akarere n’intara y’iburengerazuba bagaragarijwe bimwe mu bituma umutungo w’ikigo cy’ubwisungane mu kwivuza (MUSA) utagaragara birimo imicungire itameze neza, aho usanga miliyoni zisaga mirongo 50 zitarageze ku karere aho zigomba kuba ziri zimwe muri zo zanyerejwe n’abayobozi b’ibimina andi agasohoka mu buryo butemewe n’amategeko kandi ntihagaragazwe icyo yakoreshejwe.

Ikindi kigaragara cyatwaye amafaranga bigatuma amadeni MUSA ibereyemo ibitaro n’ibigo nderabuzima bizamuka ni aho usanga ibitaro bya Gihundwe byaravuye abantu benshi bikagaragaza fagitire itari hejuru cyane mu gihe ibitaro bya Mibirizi bivura bake byo bikazana fagitire ikubye kabiri iy’ibitaro bya Gihundwe.

Icyakora hari naho ngo bishoboka ko hari abaturage bahabwa ikarita ya MUSA badatanze umusanzu nk’uko bitangazwa n’umukozi ushinzwe ubukangurambaga bwa MUSA mu karere ka Rusizi, Muhawenimana Juliette.

Gusa hari n’ibindi bigaragara ko birimo amakosa akomeye aho usanga hari ibitabo by’amafaranga bikoreshwa bitazwi naho byaturutse n’amafaranga yabyo ntagaragare, ibi byose bikaba byaratumye aka karere ka Rusizi kiharira 80% by’amadeni yose yo mu turere tugize intara y’uburengerazuba kuko ubu kari mu myenda ya miriyoni zisaga 700 z’amafaranga y’ uRwanda mu gihe utundi turere tugira ayo dusagura ku misanzu y’ubwisungane tugasaba kuyakoresha mu bindi bikorwa by’iterambere.

Uko ayomadeni arushaho kwiyongera ni nako abaturage bo mu karere ka Rusizi bagenda barushaho gutaka indwara bavuga ko serivisi z’ubwisungane mu kwivuza zitadatangwa neza, aho usanga umurwayi aje kwivuza agasubizwayo nk’uwirukanywe kandi atavuwe byagaragaye ku bigo nderabuzima bya Masheha na Mugaza.

Bamwe mu bashinzwe serivisi z'ubwisungane mu kwivuza banenzwe ku micungire mibi y'umutungo no gutanga serivisi mbi basabwa kwikosora.
Bamwe mu bashinzwe serivisi z’ubwisungane mu kwivuza banenzwe ku micungire mibi y’umutungo no gutanga serivisi mbi basabwa kwikosora.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’uburengerazuba, Jabo Paul yabajije abashinzwe serivisi z’ubwisungane mu kwivuza impamvu batavura abaturage, umwe muri bo witwa Nambayisa Perusi ukora ku kigo nderabuzima cya Mashesha wanarezwe n’abaturage gutanga serivisi mbi ahita abisabira imbabazi n’amarira menshi agira ati “Sinzongera gusubiza abaturage baje kwivuza iyo bavuye kandi babifitiye uburenganzira”.

Uyu mugore ariko nawe atunga agatoki umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Mashesha, Ndagijimana Gervais avuga ko yashyizeho iminsi yo kutavura abaturage bakuru cyane cyane kuwa gatandatu no ku cyumweru keretse ngo ari umurwayi bigaragara ko arembye cyane, icyakora uwo muyobozi abihakana yivuye inyuma.

Kigali today yashatse kumenya niba koko abaturage badahabwa serivisi bifuza mu gihe bagiye kwivuriza kuri MUSA, Nayituriki wo mu Murenge wa Kamembe avuga ko kubera serivisi mbi bahabwa ngo basigaye bivuriza muri za Farumasi bityo bagasaba ko ubuyobozi bwahwitura abashinzwe izo serivisi kugira ngo bikosore.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’uburengera zuba yabwiye abashinzwe izo serivisi z’ubwisungane mu kwivuza ko ibyo abaturage bamugaragarije nawe yabyiboneye kandi ko ari ukuri dore ko bamwe mu bakozi ba MUSA babisabira n’imbabazi, akaba yababwiye ko uzongera gutanga serivisi mbi azahura n’ibihano bikomeye kuko umuturage w’u Rwanda ashinganye.

Yasabye kandi abaturage kujya bagaragaza ibibazo byabo kugira ngo akarengane bakorerwa kabonerwe umuti.

Ku bijyanye n’imicungire mibi y’amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza, Jabo yavuze ko bigiye gukomeza gukurikiranywa kuko igenzura ritararangira neza icyakora ngo bizakemuka kuko ikibazo cyagaragaye.

Nyuma yo kubona isura ya serivisi zitangwa n’abashinzwe ubwisungane mu kwivuza n’imicungire mibi y’umutungo, umuyobozi w’akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu, Kankindi Léoncie yavuze ko bagiye gushaka umuti w’ikibazo cy’imicungire mibi y’amafaranga ya Mituweri no kunoza serivisi zihabwa abaturage bayivurizaho badahutajwe.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko izo nama mwirirwamo ko mbona ziba zirimo abapolisi ni ab’umurimbo? Ko numva ngo ni amafaranga aba yaranyerejwe, harya ubwo polisi ntishinzwe gufata ibisambo? Harya ubwo impamvu ibyo bisambo bikingirwa ikibaba si uko ahari biba bifite uwo byahayeho mu bakabikurikiranye!!!!!! Nzaba mbarirwa iby’i Rwanda!!!!!!

IBISAMBO BYAHAWE INTEBE I RWANDA yanditse ku itariki ya: 21-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka