KVCS yaburiye abatwara ibinyabiziga batishyura amahoro ya parikingi ku mihanda

Koperative y’abikorera bahoze mu gisirikare (Kigali Veterans Cooperative Society/K.V.C.S) iravuga ko mu batwara ibinyabiziga hari ababihagarika ku mihanda ariko ntibishyure amahoro basabwa n’iyo koperative; ikaba ibaburira ko barimo kwica amategeko ya Leta agenga itangwa ry’amahoro.

Abadatanga amahoro yishyuzwa abaparika ku mihanda ngo ni benshi kandi barimo kwica iteka rya Perezida wa Repubulika N0 25/01 ryo kuwa 09/07/2012 rishyiraho kandi rigena ibipimo ntarengwa by’Amahoro kuri za Parikingi, mu ngingo ya 6 ni ya 7, ndetse n’amabwiriza y’Inama njyanama y’Umujyi wa Kigali, nk’uko byasobanuwe na Muligo Faustin, ushinzwe ubucuruzi n’iyamamazabikorwa bya KVCS.

Ati “Amahoro y’amafaranga 100 yakwa ku isaha abaparika ibinyabiziga ku mihanda, ni ajya mu kigega cy’uturere abakozi bacu bakoreramo; biratangaje kuba hari benshi bagera nko kuri 20% mu bakiriya bacu batayatanga; ibihano birakomeye cyane kuko uwanze gutanga 100 gusa yakwa ihazabu y’amafaranga ibihumbi 10”.

Imodoka imaze iminota itatu iparitse ahantu bayishyiraho agatike ko kwishyuza nyirayo amafaranga 100, yakwinjira mu isaha ya kabiri agiparitse akishyura 200.
Imodoka imaze iminota itatu iparitse ahantu bayishyiraho agatike ko kwishyuza nyirayo amafaranga 100, yakwinjira mu isaha ya kabiri agiparitse akishyura 200.

Bamwe mu batwara ibinyabiziga Kigali today yaganiriye nabo baparitse ku mihanda yo mujyi wa Kigali, bavuga ko batumva impamvu yo kwaka amafaranga umuntu waparitse ku muhanda wa Leta kandi basanzwe batanga umusoro w’imodoka zabo.

“Biratujena (biratubangamira) rwose kwishyurira parikingi za hano ku muhanda kuko ntawe ushinzwe kuducungira imodoka; nko muri parikingi za Nakumatt ho ni ngombwa ko wishyura kuko iyo modoka igize ikibazo barabibazwa; ubu se hano wabaza nde?” Umusore wari uparitse mu mujyi yakomeje kwinuba.

Ubujura ku modoka ziparitse bwaragabanutse

KVCS isobanura ko ubujura bubera ku mamodoka aparitse ku mihanda aho abakozi bayo bakorera ngo bwagabanutse cyane ku buryo butakivugwa; ndetse ikaba yaranagabanije ikigero cy’abagombye kuba ari abashomeri, aho ikoresha abakozi barenga 500 biganjemo abahoze mu gisirikare.

“Ntaho tucyumva ubujura bwa za retroviseur (uturebanyuma), ibinyoteri n’ibindi bigize imodoka kuva aho tuhashyiriye abakozi bacu”, nk’uko Muligo yatangarije Kigali today.

KVCS ikoresha abakozi basaga 500 biganjemo abahoze mu gisirikari.
KVCS ikoresha abakozi basaga 500 biganjemo abahoze mu gisirikari.

Muligo yasabye abakiriya ba KVCS bagira ikibazo cyo kutabona abakozi bayo hafi iyo bagiye kwishyura ko bashobora kugura ifatabuguzi ry’igihe kirekire cyangwa bakishyura mbere (Pre-payement) bakajya bandikirwa gusa ntibategereze kwishyura; ndetse ko hari n’uburyo bwo kwishyura hakoreshejwe telefone zigendanwa.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

kvcs oyeeeee

Kayitare serge yanditse ku itariki ya: 6-02-2017  →  Musubize

KVCS yandikira abantu ko imodoka zabo ziri muri parikinge kandi ataribyo zibereye ahandi. Mbese ni system yibeshya? Ubwo se ntibabara amafaranga badafite?

Asimwe Paul yanditse ku itariki ya: 20-05-2018  →  Musubize

Turashimira kvcs ubujura bukorerwa kumodoka bwaraganutse cyane bakomerezaho
kandi tubarinyuma,iyo batwibye baratwishyura

Kayitare serge yanditse ku itariki ya: 6-02-2017  →  Musubize

Bravo kvcs

Murigo Faustin yanditse ku itariki ya: 22-11-2014  →  Musubize

kvcs yarakoze pe, nanjye ndayishima

solange yanditse ku itariki ya: 21-11-2014  →  Musubize

turashimira ibikorwa bya kvcs kuko yadukijije abajura baratuzengereje batwiba side mirrors,kubwanjye narimaze kuzigura inshuro 12, zose ark aho kvcs yaziye karacyemutse kuburyo nuwanga gutanga ririya jana njye ndamunenga cyane. abo bagabo bakomeze bagire courage

bosco yanditse ku itariki ya: 21-11-2014  →  Musubize

ntago abakiriya bagura agatabo ka fagitire kuko agatabo ari aka kvcs ahubwo bishyura udufagitire bitewe nuburwo buboroheye bakayakurwaho igihe bayakonsomye,nibyiza cyane mwakozekorohereza abatugana.

Annipher murorunkwere yanditse ku itariki ya: 21-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka