Gakenke: Abafite ubumuga 52% ntibiga naho 43% ntibanabyigeze

N’ubwo akarere ka Gakenke kari gasanzwe kazi ko gafite abantu bafite ubumuga 5041 siko bimeze kuko umushinga wita ku gutanga uburezi n’uburere ku bafite ubumuga (EEE Project) wagaragaje ko abafite ubumuga muri aka karere bageze ku 8596 kandi 67% muri bo babuvukanye.

Ubwo EEE Project yagaragazaga imibare y’abafite ubumuga mu karere ka Gakenke kuwa kane tariki ya 20/11/2014 berekanye ko abantu bafite ubumuga 52% batiga kandi 43% muri bo bakaba batarabyigeze.

EEE Project yagaragaje ko abafite ubumuga 52% batiga
EEE Project yagaragaje ko abafite ubumuga 52% batiga

Umuyobozi w’akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Zephyrin Ntakirutimana asobanura ko mu ngamba bafite harimo kwongera ubukangurambaga kuko hari ababyeyi bafite imyumvire ko abana bafite ubumuga badashobora kugera ku ishuri.

Ati “ingamba ya mbere ni ubukangurambaga kuko hari ababyeyi bumva ko abana bafite ubumuga badashobora kugera ku ishuri ngo ni kure cyangwa se ko bashobora kwiga ntibagire icyo bazigezaho, ibyo byose ni imyumvire y’ababyeyi tugomba kuyibavanamo”.

Abafite ubumuga bafite uburenganzira nk’ubw’abandi

Depite Gaston Rusiha uhagarariye abafite ubumuga mu nteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite wari mu karere ka Gakenke ubwo hagaragazwa imibare mishya y’abafite ubumuga, avuga ko abantu bafite ubumuga batagakwiye gufatwa nk’abantu bakwiye gufashwa gusa nk’aho ntacyo bakwimarira.

Ati “hari abantu bafata nk’aho abafite ubumuga ari impuwe bakwiye kugirirwa bikaba ari umuzigo wenda ariko ubundi abantu bafite ubumuga bakwiye gufatwa nk’abantu bafite uburenganzira nk’abandi baturage”.

Ababyeyi ntibagomba kumva ko ufite ubumuga nta kintu yakwimarira.
Ababyeyi ntibagomba kumva ko ufite ubumuga nta kintu yakwimarira.

Abafite ubumuga bo mu karere ka Gakenke barishimira ko hari aho bavuye naho bamaze kwigeza kuko mbere wasangaga bahezwa mu bintu bitandukanye bitewe n’icyizere batagirirwaga, kuko abenshi bumva ko kuba umuntu yaramugaye nta kindi ashobora gukora ku buryo nta n’icyo yakwigezaho.

Ngo abafite ubumuga bari abantu bagomba gufashwa n’abihaye Imana ugasanga yewe no mu muryango bakomokamo nta cyizere bagirirwa ku buryo nta n’uwabajyanaga ku ishuri.

Uyu munsi abafite ubumuga barishimira urwego bamaze kugeraho kuko kuba bahagarariwe mu nzego zitandukanye za leta byatumye babasha kwibohora byinshi birimo n’ubwigunge bagashobora no kwigirira icyizere cyo kugira icyo bakora ku buryo hari urwego bamaze kugeraho.

Abafite ubumuga barishimira ko uburenganzira babonye bwatumye hari byinshi bashobora kwigezaho.
Abafite ubumuga barishimira ko uburenganzira babonye bwatumye hari byinshi bashobora kwigezaho.

Silvestre Basangira, uhagarariye abafite ubumuga mu Murenge wa Gakenke, avuga ko ashimira imana yashizeho abayobozi bashoboye kugira icyo babagezaho kuko abafite ubumuga bari baraheze mu bwigunge.

Ati “abafite ubumuga bari baraheze mu bwigunge muri za leta zose zabayeho ntabwo ufite ubumuga yari yarigeze yitabwaho, ariko uhereye muri iyi guverinoma y’ubumwe bw’abanyarwanda ufite ubumuga afite ijambo kandi afite n’uburenganzira bwo kubaho nk’abandi banyarwanda”.

Ubu burenganzira bishimira kandi bwatumye bagera kuri byinshi birimo kwitabwaho, guhugurwa ndetse no kwigishwa byose bituma barushaho kwibona mu muryango nyarwanda no kuva mu bwigunge.

Abdul Tarib

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka