Ntyazo: Hari impungenge ku mugore ufite uburwayi bwo mu mutwe wirirwa ahetse umwana

Bamwe mu baturage bo mu gasantere ka Katarara gaherereye mu murenge wa Ntyazo mu karere ka Nyanza batewe impungenge n’umugore ufite uburwayi bwo mu mutwe ugaragara ahetse umwana we kandi nta bushobozi afite bwo kumwitaho mu buryo bwa kibyeyi.

Uyu mugore uzwi ku izina rya Françoise yirirwana uyu mwana amuhetse mu mugongo ari nako agenda yitotomba kandi ntamenya igihe ari bumwonkereze cyangwa ngo niyiyanduza amuhindurire imyenda nk’uko bikorwa n’abandi babyeyi.

Ngo bimwe mu bituma uyu mugore abaturage batinya kuba bamwambura uwo mwana ni amahane agirira buri wese uje umwegera. Umwe yagize ati: “Uriya mwana we ni kuriya amutunze nyine buriya nta wahirahira ngo amumwambure maze bakiranuke kuko bamerana nabi cyane”.

Icyakora nk’uko abo baturage bamuzi bakomeje babitangariza Kigali Today ngo hari ubwo anyuzamo akoroherwa ubundi akongera akaremba akikubita hasi agacika ibisebe.

Bifuza ko mu gihe yasubiwe akaremba ubuyobozi bwajya buhita bumwambura uwo mwana agahabwa undi muntu muzima akamurerera iwe mu muryango.

Ubuyobozi buramukurikirana ariko ngo ntibyoroshye

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibeho myiza y’abaturage mu karere ka Nyanza Madamu Kambayire Appoline avuga ko ikibazo cy’uyu mugore ufite uburwayi bwo mu mutwe muri uyu murenge wa Ntyazo bakizi ndetse ko bagiye bagikurikirana inshuro nyinshi.

Abivuga atya: “Hari abandi bana batatu twamwambuye ubu barerwa mu miryango gusa uriya mugore ntabwo ari wa muntu uhora arwaye kuko aravuzwa yaba ari muzima uwo abonye wese akamubaza abana be”.

Uyu mugore ufite uburwayi bwo mu mutwe wirirwa azererana uyu mwana kandi ntamenya kumwitaho.
Uyu mugore ufite uburwayi bwo mu mutwe wirirwa azererana uyu mwana kandi ntamenya kumwitaho.

Kambayire avuga ko hari abandi bana be batatu yambuwe bakajyanwa mu karere ka Huye gahana imbibi n’akarere ka Nyanza ngo ariko kumwambura umwana ahetse uri ku ibere ngo birageragezwa ahubwo bikaba aribyo bimwongerera ibibazo by’uburwayi.

Kuri uyu wa 20/11/2014 uyu mugore byagaragaraga yari yasubiwe arembye cyane gusa ubuyobozi bwijeje ko bikomeje gutyo yakwamburwa uwo mwana mu rwego rwo kurengera uburenganzira bwe bwo kurerwa neza yitabwaho nk’abandi bana mu muryango.

Ngo abagabo bazima babyarana nawe nibo ntandaro y’ibyo bibazo byose

Abagabo bazima bahengera yibereye muri ibi bibazo by’uburwayi bwo mu mutwe bakaryamana nawe bakamutera inda baravugwaho kuba aribo ntandaro y’uko kubyara mu buryo butateganyijwe.

Uwitwa Munyazikwiye Charles wari hafi yaho uyu mugore yatezaga rwaserera ahetse uwo mwana we avuga ko abamutera inda atari abarwayi bo mu mutwe nkawe ahubwo ngo ni abantu bazima bamwubikira mu ijoro bataha mu ngo zabo bakamusambanya.

Agira ati: “Ni ibintu bibaje cyane ndetse bitarimo n’ubwiyubahe kuryamana n’umugore ufite uburwayi bwo mu mutwe utitaye ku bibazo bizamubaho ndetse n’iz’abana bazamukomokaho kuko baba bakeneye nabo kurerwa bakitabwaho”.

Munyazikwiye akomeza avuga ko icyaba cyiza ari ugukoresha uburyo bumubuza gusama ngo kuko nta kindi cyerekana ko abagabo ba rusahuriramunduru batazakomeza kumubyaraho abana kandi badafite kirengera.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka