Huye: Kuburanira mu nkiko za kure ni imbogamizi kuri bamwe

N’ubwo abanyehuye bishimira ko hari byinshi byiza bagezwaho na serivisi z’ubutabera, baracyafite imbogamizi yo kuba hari bamwe batemerewe kuburanira mu rukiko rw’ibanze rwo mu karere batuyemo, ahubwo bakajya kuburanira mu rwo mu Karere ka Gisagara.

Iyi mbogamizi ubuyobozi bw’akarere ka Huye, bamwe mu bakora imirimo ijyanye n’ubutabera, kimwe n’abaturage bo mu murenge wa Simbi bayigaragarije abagize komisiyo ya sena ya politiki n’imiyoborere myiza ubwo babagendereraga kuwa kane tariki ya 20/11/2014.

Abatuye i Huye bagaragaje ko kuba mu mirenge ya Tumba, Mukura, Rusatira na Kinazi batakigana urukiko rw’ibanze rwa Ngoma mu gihe cyo gutanga ibirego ahubwo basabwa kujya mu rukiko rw’ibanze rwa Mugombwa na Ndora ho mu Karere ka Gisagara, ari imbogamizi kuri bo kuko kujyayo bibavuna cyane.

Ibi ngo byari byakozwe mu rwego rwo kwihutisha imanza kuko urukiko rwa Ngoma rwagiraga nyinshi, nyamara hari izindi nkiko nk’urw’i Gisagara rwagiraga nkeya. Abasenateri bari babagendereye, bayobowe na Hon. Tito Rutaremara, babemereye kuzakora ku buryo iyi mbogamizi ikurwaho.

Hon. Tito Rutaremara yagize ati “icyo twazakiganira, tukabwira minisitiri akareba niba ahubwo batazana abacamanza benshi aho abaturage bagera, ahubwo hariya haba bakeya bagahabwa uruhushya bakajya baza gufasha abandi, ariko abantu ntibajye gushakira ubutabera kure”.

Senateri Rutaremara avuga ko bazavugana na Minisitiri w'ubutabera bagashaka uburyo abantu batajya bashakira ubutabera kure.
Senateri Rutaremara avuga ko bazavugana na Minisitiri w’ubutabera bagashaka uburyo abantu batajya bashakira ubutabera kure.

Mu biganiro aba basenateri bagiranye n’abaturage bo mu Karere ka Huye kandi hagaragajwe ko kuba amafaranga y’amagarama y’urukiko yarazamuwe cyane akava kuri 2500 akagera ku bihumbi 25 mu rukiko rw’ibanze, ibihumbi 50 ku rukiko rwisumbuye ndetse n’ibihumbi 75 ku rukiko rukuru ari imbogamizi ku baturage ku kugera ku butabera.

Icyakora hari n’abagaragaje ko ibi ari byiza kuko byatumye Abanyarwanda bacika ku gusiragira mu manza bananiwe kwikorera, dore ko hanashyizweho inzego z’abunzi zibafasha gukemurira ibibazo ku rwego rwo hasi.

Mu bindi byavuzweho, harimo kuba hari abaciriwe imanza na gacaca bagishaka gusubirishamo imanza kandi itegeko ritabibemerera. Hagaragajwe ko ibi biterwa n’uko abaturage batazi amategeko.

Hari n’uwashimangiye iyi ngingo yo kuba abaturage baba batazi amategeko agira ati “hari umuturage umwe wari uri kuburana ku gufungwa by’agateganyo maze na we yisabira gufungwa koko igihe cy’ukwezi kuko ngo ataha kure!”

Ku bw’ibyo hasabwe ko abaturage bazegerwa bagasobanurirwa amategeko.

Avuga ku byo uru rugendo rwa komisiyo ya sena y’imiyoborere myiza yabasigiye, Eugene Kayiranga Muzuka, umuyobozi w’akarere ka Huye yagarutse ku gusobanurira amategeko agira ati “icyo uru rugendo rudusigiye ni ugukomeza kwegera abaturage, tukabasobanurira amategeko kuko bamwe baba batayazi. Tukabegera tukabakemurira ibibazo kuko iyo bidakemuwe bigaragara nk’akarengane.”

Muri ibi biganiro hagaragajwe kandi ko abahesha b’inkiko batari ab’umwuga, cyane cyane abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari hari igihe bikora ku mufuka bagatanga amafaranga atari makeya kugira ngo babashe kugera aho bagomba kurangiriza imanza.

Hasabwe ko ubuyobozi bw’akarere bwagena uko bajya basubizwa ayo mafaranga y’ingendo kuko baba bari mu kazi ka Leta.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka