Ruhango: Kwimurwa kwa gare kwateje imirwano mu bacuruzi

Mu gitondo cyo kuwa 21/11/2014, mu isoko rya Ruhango ryo mu Karere ka Ruhango hazindukiye imirwano hagati y’abacuruzi ba caguwa n’aba bodaboda, yatewe n’impinduka zo kuba gare y’Akarere ka Ruhango yarimuriwe muri isoko kuko aho yakoreraga hari hato.

Iyi gare yimukiye mu isoko ku wa 18/11/2014, ahaparika imodoka hakaba hari hasanzwe hakorera abacurizi ba Bodaboda buri wa Gatanu kuko aribwo isoko rusange rirerama.

Kuri uyu wa gatanu abacuruzi ba bodaboda baje gucuruza nk’uko bisanzwe basanga aho bakoreraga habaye impinduka, bahita bafata icyemezo cyo kujya gucururiza ahacururizwaga caguwa bashaka kuhabimura ku ngufu, maze abandi baranga imirwano ihita itangira.

Abacuruza Bodaboda bashakaga kwirukana abacuruza caguwa aho basanzwe bakorera.
Abacuruza Bodaboda bashakaga kwirukana abacuruza caguwa aho basanzwe bakorera.

Icyakora inkeragutabara n’ubuyobozi bw’isoko bahise bahagoboka bahosha imirwano yabarwaniraga ibibanza by’aho bakorera.

Umwe mu babyeyi usanzwe ukorera muri soko buri munsi yavuze ko atumva ukuntu baba basanzwe bakorera ahantu, hanyuma abaza umunsi umwe akaba aribo bashaka kubimura, agasaba ko bashakirwa ahandi.

Gusa abarema iri soko kuwa Gatanu nabo bavuga ko nta handi bajyanwa gukorera ngo bemere kandi bafite amafaranga basora.

Aha bamwe bari bamaze gufatana mu mashati.
Aha bamwe bari bamaze gufatana mu mashati.

Sibomana Emmanuel, ucuruza inkweto za Bodaboda muri isoko buri wa Gatanu, avuga ko ibi babibonamo nk’akarengane, kuko batumva impamvu bakwimurwa gutyo kandi buri munsi bagomba gusorera isoko amafaranga 400 y’ u Rwanda.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruhango, Jean Paul Nsanzimana, ari nawe wahosheje iyi mirwano, yabwiye Kigali Today ko bagiye gushaka uko abacuruzi bakora uyu munsi ubundi basigare biga neza ikibazo ku buryo ubutaha bizaba byabonewe umuti.

Mu guhosha aya makimbirane, Nsanzimana yafashe icyemezo cy’uko abantu bajyaga barema iri soko buri Gatanu bashakirwa ikibanza baba bacururizamo inyuma y’isoko.

Uyu muyobozi yasabye abacuruzi kwihanganira impinduka zabayeho kubera iyimurwa rya gare, abizeza ko kuwa Gatanu utaha bazasanga ikibazo cyacyemuwe ku buryo bunogeye buri wese.

Bamwe banateranye amakofe.
Bamwe banateranye amakofe.
Ubuyobozi bwabasabye gutuza ikibazo kigashakirwa umuti.
Ubuyobozi bwabasabye gutuza ikibazo kigashakirwa umuti.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka