Burera: Abatuye mu gace k’amakoro bagorwa no kubona imisarane

Abaturage bo mu karere ka Burera batuye mu gice cy’amakoro munsi y’ikirunga cya Muhabura, batangaza ko bagira ikibazo cy’imisarane kuko kuyicukura bibagora kubera ko ubutaka bwaho bugizwe n’amakoro gusa.

Iyo utembereye mu mirenge ya Gahunga, Cyanika na Rugarama ituriye ikirunga cya Muhabura, mu karere ka Burera, ubona abaturage bafite imisarane isakaye mu ngo zabo ari mbarwa

Uhabona imwe mu misarani idasakaye ikikijwe n’ibyatsi birimo ibishangari cyangwa ibikenyeri n’imbingo.

Bamwe mu baturage baturiye ikirunga cya Muhabura usanga bafite imisarane imeze nk'uyu.
Bamwe mu baturage baturiye ikirunga cya Muhabura usanga bafite imisarane imeze nk’uyu.

Abatuye muri iyo mirenge bavuga ko gucukura imisarane ari ingorane ku buryo kubona ubujyakuzimu burebure bigoye kubera amakoro; nk’uko Ndayisaba Fidèle abihamya.

Agira ati “Ubwo rero turacukura, hano rero ntihakunda kuboneka umusarane ugaragara, ubwo ni ugukora rero, ugakora gatoya (ugacukura mugufi) kubera ko utagera kure, wamara gukora noneho hari ukuntu bayubaka, bakayitinda kugira ngo iboneke nyine (ubujyakuzimu buboneke) bakuba bajyana hejuru…hari ahaboneka nk’eshatu (metero z’ubujyakuzimu), ntabwo zirenga…”

Abishoboye nibo babashaka gucukura umusarani ufite ubujyakuzimu bwa metero nk’eshatu umeze nk’urukiramende mugari ku mpande, ubundi bakawubakisha amakoro n’isima, hejuru bakubakisha rukarakara bagasakaza amabati, ku buryo umusarani ushobora kuzura utwaye amagaranga y’u Rwanda agera cyangwa arenga bihumbi 200.

Aba bari gucukura umusarani ariko ngo ntibarenza metero eshatu z'ubujyakuzimo kubera amakoro ari mu butaka.
Aba bari gucukura umusarani ariko ngo ntibarenza metero eshatu z’ubujyakuzimo kubera amakoro ari mu butaka.

Abatishoboye ngo ntibabasha kubaka bene nk’iyo misarani bagahitamo gucukura umwobo nk’uwa metero imwe cyangwa ebyiri z’ubujyakuzimu, bagatambikaho ibiti, bagakikiza ho ibikenyeri, imbingo cyangwa ibishangari ubundi ntibasakare.

Kubera ko ubujyakuzimu buba ari bugufi, iyo misarani yuzura vuba bagahora bacukura indi kuko kuvidura batari babimenyera. Abatishoboye bo hari igihe usanga nta misarane bafite bagahitamo kujya gutira cyangwa bakajya mu bisambu.

Abafatanyabikorwa barabafasha

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera buvuga ko mu gukemura ikibazo cy’imisarani mu gace k’amakoro bifashisha bamwe mu bafatanyabikorwa b’akarere, bakubakira abatishoboye imisarani igezweho ya ECOSAN, ariko ingo zirimo iyo misarani ubona ko zikiri nke.

Abatishoboye batandukanye bo mu gace k'amakoro bubakiwe imisarane yujuje ibyangombwa.
Abatishoboye batandukanye bo mu gace k’amakoro bubakiwe imisarane yujuje ibyangombwa.

Uwambajemariya Florence, umuyobozi wungirije w’akarere ka Burera ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, avuga ko bakomeza gukangurira n’abandi baturage kugira imisarani yujuje ibyangombwa.

Agira ati “Mu bafatanyabikorwa dufite, badufasha mu bijyanye n’ubwiherero ndetse n’amazi meza. Hari imisarane yitwa ECOSAN tubona yafasha, cyangwa se n’uburyo bugezweho bwo kuvidura, nabwo bukaba bwafasha”.

Akomeza agira ati “Ngira ngo dufatanyije n’abo bafatanyabikorwa ndetse n’abafashamyumvire tugenda tugira muri buri murenge ndetse n’amahugurwa agenda atangwa, turahamya tudashidikanya ko icyo kibazo cy’ubwiherero bwujuje ibyangombwa bizagenda byunganirana kugira ngo icyo kibazo gikemuke.”

Kubaka umusarane nk'uyu ni ukubera ikibazo cy'ubukene kuko kubaka imisarane yujuje ibyangombwa bihenze.
Kubaka umusarane nk’uyu ni ukubera ikibazo cy’ubukene kuko kubaka imisarane yujuje ibyangombwa bihenze.

Imisarane ya ECOSAN yubakwa ku buryo imyanda yo mu musarani idatera isuku nke kandi ikavamo ifumbire abaturage bakajya bayifumbiza imyaka yabo.

Gucukura imisarane mu gace k’amakoro hifashishwa inyundo iremereye ndetse n’ibindi byuma bisongoye, bahondaho inyundo bigasatura amakoro. Ibyo byuma si buri murutage wabibona.

Nko mu murenge wa Cyanika, ishami Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bana (UNICEF), usibye kuba ryarabubakiye imisarane, ryanabahaye ubufasha bw’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 200 yo kugura ibyo byuma, ku buryo ngo umuturage utishoboye ushaka gucukura umusarani ajya gufata ibyo byuma ku murenge yarangiza gucukura umusarani akabisubizayo.

Abandi bafatanyabikorwa bafasha abaturage bo mu gace k’amakoro kubaka imisarani yujuje ibyangombwa harimo umuryango MOUCECORE (Mouvement Chrétien pour l’Evangélisation, le Councelling et la Réconciliation) ndetse n’umuryango utegamiye kuri Leta witwa Sparks MicroGrants.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka