Kubungabunga ikiyaga cya Cyohoha yepfo byatumye amazi azamukaho metero 5

Abaturiye ikiyaga cya Cyohoha y’epfo bavuga ko amazi y’iki kiyaga agenda yiyongera biturutse ku ngamba zo ku kibungabunga zafashwe, kuri ubu amazi yacyo akaba amaze kwiyongeraho metero 5 mu gihe cyari cyagabanutseho metero 8 mu myaka yashize.

Uku kuzamuka kw’amazi ngo kwatewe nuko abaturiye ikiyaga cya Cyohoha y’epfo nta nka bakiragira mu nkengero z’iki kiyaga ndetse n’ibindi bikorwa nk’iby’ubuhinzi muri metero 50 z’ikiyaga ntibikihakorerwa nk’uko bitangazwa na Karangwa Camille ushinzwe itangazamakuru mu muryango Global Water Partneship , ubungabunga amazi y’icyo kiyaga mu Rwanda no mu Burundi.

Agira ati « Ku nkengero z’iki kiyaga hamaze guterwaho ibiti kuri hegitari zisaga 40 nibyo bituma amazi yiyongera. Uyu mushinga waje kunganira ingamba zari zihari kandi ziratanga umusaruro”.

Amazi y'ikiyaga cya Cyohoha y'Epfo yarazamutse.
Amazi y’ikiyaga cya Cyohoha y’Epfo yarazamutse.

Icyakora ku ruhande rw’u Burundi dore ko Cyohoha y’epfo ihuriweho n’u Rwanda n’u Burundi ho ingamba zo kubungabunga icyo kiyaga ntizirubahirizwa kuko banahinga kugera ku nkengero z’ikiyaga.

Mutabazi Emmanuel ni umuturage uturuye icyo kiyaga nawe aremeza ko amazi yacyo yiyongereye.

Abisobanura ati « amazi yacyo yari yaragabanutse cyane kuburyo yari agiye gukama, haba ku ruhande rw’u Rwanda ndetse n’u Burundi kandi kucyambuka ntibyaturushyaga dore ko hari n’igihe twakoreshaga amaguru».

Karangwa Camille ushinzwe itangazamakuru mu muryango Global Water Partneship.
Karangwa Camille ushinzwe itangazamakuru mu muryango Global Water Partneship.

Aba baturage bavuga ko ubu kwambuka icyiyaga cya Cyohoha y’epfo n’amaguru nkuko babikoraga bitashoboka kuko ubu bakoresha ubwato kugirango babashe kwambuka.

Umushinga WACDEP uhuza abafatanyabikorwa banyuranye mu kurengera umutungo kamere w’amazi, kubungabunga ikirere no gutsura iterambere muri Afrika ngo uzakomeza gahunda yo gutera ibiti ku nkengero z’icyo kiyaga maze bikava kuri hegitari 40 maze buso bungana na hegitari 275.

Egide Kayiranga

.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka