Innovation Africa ibyaye uruganda rwa mudasobwa mu Rwanda

Inama mpuzamahanga ku ikoranabuhanga mu burezi (Innovation Africa) yaberaga mu Rwanda tariki 18-20/11/2014 yarangiye Ikigo mpuzamahanga POSITIVO BGH cyiyemeje gushinga uruganda rwa mudasobwa mu Rwanda mu kwezi kwa gatatu k’umwaka utaha, rukazaba ruhagarariye iyo sosiyete muri Afurika hose.

“Ubu twiyemeje kugurisha mudasobwa na za telephone zikorerwa muri Afurika ku banyafurika, icyicaro cyacu akaba ari mu Rwanda; impamvu ni uko hano umusaruro mu by’ubukungu uzamuka, mukagira ubuyobozi bwiza ndetse no korohereza ishoramari”, Umuyobozi wa Positivo BGH, Miguel Stief.

Uruganda rwa POSITIVO nirwo rukora mudasobwa zahawe abana mu Rwanda, muri gahunda ya One Laptop per Child.
Uruganda rwa POSITIVO nirwo rukora mudasobwa zahawe abana mu Rwanda, muri gahunda ya One Laptop per Child.

Muri uko kubaka mudasobwa ngo Positivo izakorana n’ibigo bikomeye ku isi mu gucuruza za porogaramu zikoresha mudasobwa, birimo Google, Microsoft n’ibindi.

Ministiri w’uburezi, Prof Silas Lwakabamba yabwiye abitabiriye inama, ko gahunda nshya y’uburezi igomba kwigishwa hakoreshejwe ikoranabuhanga kugirango ubumenyi bukoreshwe kandi busakare kuri bose; ngo ikaba ari yo mpamvu yo gutumira abashoramari.

“Iyo ntumvise neza ibisobanuro mwarimu yampaye, njya kuri internet nkandikamo izina ry’isomo ryigishijwe, ngasoma nkarushaho kuryumva neza”, Umwana witwa Ephrem Izabayo wamenye gukoresha mudasobwa, niko yasobanuye akamaro abona mu kwigira ku ikoranabuhanga.

Mu batanze ibiganiro muri Innovation Africa, harimo Ministiri w'uburezi ku ruhande rw'ibumoso n'Umuyobozi wa Positivo ku rundi ruhande.
Mu batanze ibiganiro muri Innovation Africa, harimo Ministiri w’uburezi ku ruhande rw’ibumoso n’Umuyobozi wa Positivo ku rundi ruhande.

Kuba Positivo BGH yemeye kuza gushyira uruganda ruterateranya mudasobwa na telefone mu Rwanda, ngo bihaye amahirwe abantu ku giti cyabo n’ibigo by’amashuri, ko bazahendukirwa cyane n’ibikoresho by’ikoranabuhanga, aho buri shuri rigomba kuba rifite mudasobwa mu byumba ryigishirizamo, nk’uko Umujyanama wa Ministiri mu by’ikoranabuhanga, Nkubito Bakuramutsa yabitangaje.

Iyi gahunda iteganya ko nta mwarimu uzajya yandikisha ingwa ku kibaho, kuko ngo biteza umwanda bikanatesha igihe kinini mwarimu iyo yandika.

Izabayo Ephrem na Ikirezi Ketia, abana bamenye gutegurira imishinga kuri mudasobwa.
Izabayo Ephrem na Ikirezi Ketia, abana bamenye gutegurira imishinga kuri mudasobwa.

MINEDUC ivuga ko irimo kuvugurura ireme ry’uburezi, aho amasomo agomba gutangwa hakoreshejwe ikoranabuhanga, imyigishirize nayo ikaba ngo atari ugufata ku mutwe ibyo mwarimu yavuze gusa, ahubwo n’uwigishwa akagira ijambo n’uruhare mu kwigishwa kwe.

“Gahunda nshya y’imyigishirize ntabwo iteganya ko hari umuntu ushaka kugira ibyo yafata mu mutwe; iteganya ko yaba umunyeshuri yaba mwarimu bagira guhererekanya ibiganiro, buri umwe umwe akigira ku wundi kuko ari byo bifasha umuntu mu gutekereza ibintu bishya no gusesengura” nk’uko Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe uburezi REB, Dr John Rutayisire yabitangaje.

Abitabiriye Inama ya Innovation Africa.
Abitabiriye Inama ya Innovation Africa.

Mu gihe Leta iteganya ko ibyumba by’amashuri byaba bifite mudasobwa zireberwamo amasomo zikaba n’imfashanyigisho, ni ngombwa ko inzego zibishinzwe zikemura ikibazo cy’ibura ry’ingufu z’amashanyarazi zizakoresha izo mudasobwa ndetse no guhenda kwa internet; nk’uko MINEDUC ivuga ko ari yo ntambwe isigaje kugerwaho.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

bjr!bibakundiye mwanshakira adress yaba bantu kuko mfite scaps nyinshi kandi bazigura

alias yanditse ku itariki ya: 15-01-2018  →  Musubize

wenda byazatanga akazi mu abatechniciens bari muri iki gihugu

zeus yanditse ku itariki ya: 13-08-2015  →  Musubize

ikibazo ni uko bivugwa ntibikorwe naho ubundi nibyiza pe!

Aimable yanditse ku itariki ya: 13-04-2015  →  Musubize

urwanda turigutera imbere byihuse rwose

THE PASTER yanditse ku itariki ya: 9-04-2015  →  Musubize

rega u Rwanda mu myaka mike ruraba igicumbi cy’ikoranabuhanga

tibingana yanditse ku itariki ya: 21-11-2014  →  Musubize

nkuko twabyiyemeje uyu niwo mwanya wo kuzahamairiza amahanga muri gahund yo kuba centre ya technology muri Africa

muhuza yanditse ku itariki ya: 21-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka