Gicumbi: Imvura yasenye urukuta rw’inzu basangamo gerenade

Mu gitondo cyo kuwa 20/11/2014, imvura idasanzwe yasenye urukuta rw’inzu y’uwitwa Nkuranga Athanase utuye mu Mudugudu wa Ruyaga, Akagari ka Gacurabwenge mu murenge wa Byumba wo mu Karere ka Gicumbi, mu byondo byasenyutse kuri urwo rukuta basangamo igisasu cyo mu bwoko bwa gerenade.

Nkuranga Athanase avuga ko yahamagawe n’uwitwa Mugabe Rwemera Dominique ucumbitse mu nzu ye saa mbiri n’iminota 38 za mugitondo akamubwira ko inzu yari acumbitsemo iguye kandi ko mu matafari yaguye abonyemo gerenade.

Nkuranga ngo yihutiye kuhagera asanga koko hari gerenade nibwo yasabye uwo acumbikiye kubimenyesha inzego z’umutekano.

Iyi gerenade yabonetse iyi nzu imaze gusenyuka.
Iyi gerenade yabonetse iyi nzu imaze gusenyuka.

Ikindi avuga n’uko iyo nzu ye yubatswe muri 1990 akaza kuyisiga ahunze muri 1994, kuri we rero ngo ntabwo atekereza ko iyo gerenade yaba yarayikatanye n’icyondo ngo bibe byarubakanywe.

Akomeza avuga ko nyuma y’umwaka w’ 1994 ngo yagiye ayicumbikiramo abantu batandukanye akeka ko baba aribo bayishyize mu idari (plafond).

“Abashinzwe umutekano bavuze ko iriya gerenade itabaga mu gitaka babonye ko yabaga ahantu idahura n’amazi kuko itigeze igwa ingese ubwo rero sinzi uwaba yarayigejeje hano,” Nkuranga.

Ku ruhande rwa Mugabe Rwemera Dominique wari ucumbitse muri iyi nzu avuga ko nawe yabyutse agasanga urukuta rwahirimye ariko atazi uwaba yahashyize iyo gerenade.

Aha barebaga mu idari niba nta zindi gerenade zaba zirimo.
Aha barebaga mu idari niba nta zindi gerenade zaba zirimo.

Yavuze ko inzego zishinzwe umutekano zikorera mu karere ka Gicumbi zasanze iyo gerenade ishobora kuba itabaga mu gitaka ariko kuri we nta makuru yandi abifiteho uretse uko yabibonye.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Byumba, Ngezahumuremyi Théoneste atanga ubutumwa ku bantu bagitunze intwaro mu buryo butemewe n’amategeko ko bagomba kubireka.

Asaba abagifite intwaro zo mu bwoko bw’ibisasu ko bari bakwiye kubireka kuko ubu reta yabemereye kuzitanga kandi ntibigire izindi nkurikizi.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uwomugabo Wazize Kanyanga Imana Imwacyire Mubayo

[email protected] yanditse ku itariki ya: 20-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka