Ngoma: Koperative zitwika amatafari zirakangurirwa kujya zifashisha nyiramugengeri

Koperative zitwika amatafari mu karere ka Ngoma zirasabwa kujya zifashisha nyiramugengeri mu gutwika amatafari mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije hirindwa gutema amashyamba.

Mu karere ka Ngoma habarirwa amakoperative arenga 14 atwika amakara yifashishije gasenyi ndetse ngo bajya bavanga no gutwikisha inkwi nk’uko baherutse kubitangaza.

Impamvu amwe muri aya makoperative atwika amatafari yatangaga atuma bavanga gasenyi n’inkwi mu gutwika amatafari kandi bitemewe ni uko hari ubwo gasenyi zibura kuko baba bazishaka ari benshi zigashira.

Abatwika amatafari baragirwa inama yo kwifashisha Nyiramugengeri aho kwangiza amashyamba.
Abatwika amatafari baragirwa inama yo kwifashisha Nyiramugengeri aho kwangiza amashyamba.

Ubwo umukozi w’akarere ka Ngoma ushinzwe ibidukikije, Mutaruka Sematabaro Mbueki yavugaga kuri iki kibazo, yavuze ko akarere ka Ngoma gafite amahirwe yo kugira ibishanga birimo nyiramugengeri bityo abatwika amatafari bakwiye kujya bazifashisha kuko zitwika neza.

Mu karere ka Ngoma hari koperative imwe y’urubyiruko itwika amatafari mu mirenge ya Kazo na Mutendeli yemeza ko mu gutwika amatafari bifashisha nyiramugengeri iboneka mu bishanga bakoreramo muri iyo mirenge.

Mbueki asanga izi nyiramugengeri ziramutse zifashishijwe mu gutwika amatafari byatuma ikibazo cy’iyangirika ry’ibidukikije nk’amashyamba kigabanuka muri aka karere maze bikarushaho kubungabungwa.

Yagize ati “Mu igenzura abo bakoresha inkwi mu gutwika amatafari iyo bafashwe barahanwa niyo mpamvu dusaba abashoye imari mu gutwika amatafari ko bajya bagana ibishanga bagakoresha nyiramugengeri kuko ihari nyinshi hano mu bishanga muri Ngoma”.

Mu karere ka Ngoma kavuga ko batari babona abashoramari mu gutunganya iyi nyiramugengeri ariko ko yakifashishwa mu gutwika amakara kuko yaka cyane bityo ikaba igisubizo ku bavuga ko gasenyi ari nke bigatuma bakoresha n’inkwi.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka