Abarwanyi ba FDLR bashimye inkambi bazahurizwamo i Kisangani

Umuvugizi wa FDLR yatangaje ko ubu nta zindi mbogamizi zizabuza abarwanyi ba FDLRbashyize intwaro hasi kujya aho bateguriwe kuko inkambi bateguriwe iri i Kisangani yujuje ibisabwa.

Ibi yabitangaje nyuma yuko taliki 15/11/2014 itsinda rihuriweho n’abayobozi ba Leta ya Kongo, FDLR, MONUSCO na SADEC basuye iyo nkambi yitiriwe Gen.Maj Bauma uherutse kwitaba Imana aguye muri Uganda aho yari yagiye mu nama.

Forger Fils Bazeye, umuvugizi wa FDLR uvuga ko yisuriye iyi nkambi avuga ko bashoboye gushira amacyenga bari bafite kuri iyi nkambi, akavuga ko abarwanyi ba FDLR bashobora gutangira kujya mu nkambi mu gihe cya vuba guhera taliki 24/11/2014.

Umuvugizi wa FDLR avuga ko abarwanyi ba FDLR bazajya muri iyi nkambi ari abashyize intaro hasi kuva taliki 31/5/2014 bagera kuri1200 barimo abari Kanyabayonga muri Kivu y’amajyaruguru hamwe n’abari Walungu muri Kivu y’amajyepfo, cyakora abenshi si abarwanyi ahubwo ni imiryango y’abarwanyi.

Nubwo gushyira abarwanyi ba FDLR mu nkambi byitezweho gufasha mu gusenya uwo mutwe, hari ikibazo cy’abarwanyi banze gushyira intwaro hasi. Mu gihe ubuyobozi bwa FDLR buvuga ko abamaze gushyira intwaro hasi babarirwa muri 1200; umuryango w’Abibumbye uvuga ko ari 186 kandi ko umutwe wa FDLR wose ugizwe n’abarwanyi 1500.

Guverineri wa Kivu y’amajyaruguru aherutse gutangaza ko abarwanyi ba FDLR bari Kanyabayonga batarashyira intwaro hasi babarirwa muri magana, imbogamizi zo gushyira intwaro hasi zikaba zari ukwizera aho bazajyanwa.

Abarwanyi ba mbere ba FDLR bashyize intwaro hasi 31/5/2014 Walikale.
Abarwanyi ba mbere ba FDLR bashyize intwaro hasi 31/5/2014 Walikale.

Uretse ikibazo cy’abatarashyira intwaro hasi, hari n’ikibazo cyo ukwiga uburyo abarwanyi ba FDLR bashyirwa mu buzima busanzwe haba kugarurwa mu Rwanda cyangwa guhabwa ubuhungiro mu bindi bihugu bashaka.

Mu nama yahuje abayobozi ba FDLR i Walikale mu kwezi kwa Nyakanga uyu mwaka habayemo ubwumvikane bucye butewe n’uburyo bamwe mubasirikare bakuru muri FDLR bemeraga icyemezo cyo gushyira intwaro hasi, abandi bakamagana icyo cyifuzo.

Kimwe mubyo bamwe mu basirikare bakuru muri FDLR bashingiragaho mu gushyira intwaro hasi birimo kuba bashobora kurinda imiryango yabo kugerwaho n’intambara, naho abatemera intambara barino Gen Mudacumura bavuga ko gushyira intwaro hasi ari ugutsindwa urugamba bamaze imyaka 20 bahanganye narwo, harimo kwihisha ubutabera kubera uruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi Mata 1994.

Gushyirwa mu nkambi ntibihagije ngo FDLR ireke guteza umutekano mucye

Biteganyijwe ko igikorwa cyo kwimurira abarwanyi ba FDLR mu nkambi ya Kisangani kizihutishwa, hagasigara kurwanya abarwanyi ba FDLR batazashyira intwaro hasi, ibikorwa byo kubarwanya bizatangirana n’umwaka wa 2015 nyuma y’amezi atandatu FDLR yahawe yo kuba yashyize intwaro hasi.

Nubwo FDLR ivuga ko abarwanyi bayo biteguye gushyira intwaro hasi, haribazwa ikizakorwa ku barwanyi ba FDLR bivanze n’ingabo za Kongo kandi bari hafi y’umupaka w’u Rwanda.

Haribazwa kandi ku barwanyi ba FDLR bamaze kugirwa abaturage ba Kongo ndetse bakazanwa hafi y’umupaka w’u Rwanda mu duce twa Rutshuro na Nyiragongo na Karengera, ubu bakora ibikorwa by’ubucuruzi n’ubuhinzi nyamara bafite imikorere ya gisirikare.

Kugeza abarwanyi ba FDLR mu duce twegereye umupaka w’u Rwanda bikaba byarakozwe mu buryo bwo kujijisha ko abarwanyi ba FDLR bajyanywe mu nkambi nyamara abafite ubuhanga n’uburambe mu mirwano basinzwe inyuma batagiye mu nkambi kuburyo igihe icyo ari cyo cyose bashobora guhungabanya umutekano.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka