Mugano: Ubwitabire mu gutanga ubwisungane mu kwivuza buracyari buke

Abaturage b’Umurenge wa Mugano, mu Karere ka Nyamagabe bamaze gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza (MUSA: mutuelle de santé) baracyari bake, bakavuga ko biterwa n’ubukene n’abandi bumvako leta igomba kuyibishyurira.

Kuri uyu wa 19/11/2014, mu nama yo gushishikariza abaturage b’Umurenge wa Mugano gutanga umusanzu wa MUSA dore ko ariwo uza ku mwanya wa nyuma mu karere, abaturage bagaragaje inzitizi z’ubukene buva mu guhinga ntibasarure kubera kurumbya.

Uwitwa Cléméntine Nyiranzavuganeza yagize ati “ni ubukene buhaba, turahinga imyumbati ikabemba, umuhinzi akadindira atyo”.

Abaturage bavuga ko bakennye kubera kuteza bityo ntibabashe gutanga MUSA.
Abaturage bavuga ko bakennye kubera kuteza bityo ntibabashe gutanga MUSA.

Nsengiyaremye we avuga ko no kwishyura ntibahite bavurwa bibaca intege zo gutanga mituweli.

Yagize ati “urebye ni ubukene ariko hari ikindi kibazo abaturage binubira, ni uko batanga amafaranga n’uyatanze ntanavurwe, uyatanze agategereza ukwezi nabyo bikaba ikibazo, ugasanga abantu barabyinubira kuko baremba ntibavurwe”.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Mugano bwo buvugako impamvu nyamukuru abaturage badatanga umusanzu wa MUSA ari uko baba bashaka ko leta iyibatangira nk’uko iyitangira bagenzi babo.

Ubuyobozi buvuga ko hari abaturagebadatanga MUSA ngo Leta ibishyurire nk'uko yishyurira abandi bari mu cyiciro cya mbere n'icya kabiri by'ubudehe.
Ubuyobozi buvuga ko hari abaturagebadatanga MUSA ngo Leta ibishyurire nk’uko yishyurira abandi bari mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri by’ubudehe.

Utazirubanda François Xavier, umunyabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge yagize ati “iyo baruzi hari abatangirwa ku ruhande, baravuga bati ‘nanjye bakwiye kuntangira’, ikindi ni ya myumvire ariko turigisha tukajya mu ngo tubashishikariza gutanga mitiweli”.

Umurenge wa Mugano uri ku kigero 60,5 % mu bwitabire bwo gutanga ubwisungane mu kwivuza mu gihe imirenge iri ku myanya ya mbere nka Gatare, Mbazi na Mushubi iri hagati ya 96% na 90%.

Caissy Christine Nakure

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka