Gakenke: Abavuzi gakondo barinubira ko buri mwaka bishyuzwa icyangombwa

Abavuzi gakondo bakorera mu karere ka Gakenke ntibishimiye ko uburyo buri mwaka bazajya bakwa amafaranga y’icyangombwa kibemerera gukora kuko ngo ubusanzwe bazi ko icyangombwa umuntu akishyura inshuro imwe gusa keretse iyo bibaye ngombwa ko gihindurwa.

Ibi babitangaje nyuma yaho bari mu gikorwa cy’ibarura kugirango bose bagezweho ibyangombwa bibaranga ariko bakaba basabwa gutanga amafaranga ibihumbi 12 kandi bakaba baragiye bayatanga no mu myaka yashize.

Fredric Munyemana ni umuvuzi gakondo ukorera mu murenge wa Gakenke, avuga ko abona imitangire y’ibi byangombwa idasobanutse kuko bitumvikana uburyo bajya batanga amafaranga buri mwaka bashaka icyangombwa kimwe.

Abavuzi gakondo bavuga ko babangamiwe no guhora bakwa amafaranga yo guhabwa icyangombwa cyo gukora mu buryo bwemewe.
Abavuzi gakondo bavuga ko babangamiwe no guhora bakwa amafaranga yo guhabwa icyangombwa cyo gukora mu buryo bwemewe.

Angelique Nkurikiyimpfura nawe ni umuvuzi gakondo ukorera mu murenge wa Ruli, asobanura ko arimo gushaka icyangombwa ariko akabona ko uburyo birimo gukorwamo budafututse nkuko abyemeza.

Ati “njyewe ndibaza buri mwaka tuzatanga amafaranga tuzageza hehe? Ubundi cyangwa batubwire ko ari umusoro tumenye ko ari umusoro”.

Bano bavuzi gakondo basaba ko ikibazo cyabo cyakwigwa neza ubundi bagahabwa icyangombwa gihoraho cyo gukora kuko ntaho byabaye ko umuntu ashobora kujya yakwa amafaranga yo kugirango ahabwe icyangombwa cyo gukoreraho kandi kidahoraho.

Barasaba ko ikibazo cyabo cya kwigwa neza ubundi bagahabwa icyangombwa gihoraho.
Barasaba ko ikibazo cyabo cya kwigwa neza ubundi bagahabwa icyangombwa gihoraho.

Faustin Munyawera uhagarariye abavuzi gakondo mu karere ka Gakenke, asobanura ko mbere bari bafite ihuriro ry’abavuzi gakondo gusa bakaza kugira umuyobozi mubi wari ubahagarariye ku rwego rw’igihugu wabakoreraga nabi kuburyo yahoraga abaha icyangombwa cya buri mwaka.

Gusa ariko ngo kuri ubu icyangombwa barimo guhabwa ni icyaburundu kandi kikaba gitangirwa ubuntu ariko ibihumbi 12 bakwa hakaba hari ikindi agenewe nk’uko Munyawera akomeza abisobanura.

Ati “icyangombwa ni ubuntu ahubwo aya cumi na bibiri ni umusanzu wo kubaka urugaga ni nkuko umuntu waba ari muri koperative atanga amafaranga agatanga umugabane wo kuzamura koperative yabo”.

Ngo amafaranga bahora batanga buri mwaka barashaka kumenya niba ari ay'umusoro.
Ngo amafaranga bahora batanga buri mwaka barashaka kumenya niba ari ay’umusoro.

Kuba umuntu yabura aya mafaranga yo gutanga nk’umusanzu ngo ntibishobora kumubuza gufata icyangombwa kuko icy’ingezi bashaka ko ubuvuzi gakondo bugaragara ku rwego rw’akarere kuburyo buri muvuzi wese abafite icyangombwa.

Mu karere ka Gakenke habarirwa abavuzi gakondo 300 bakora mu buryo bwemewe n’amategeko gusa hakaba hari n’abandi bakora mu buryo butemewe n’amategeko.

Abdul Tarib

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka