Gakenke: Ntibari bazi ko abantu baciriritse bashobora kuguriza Leta

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Gakenke baratangaza ko batari bazi ko abantu baciriritse bashobora kuguriza Leta binyuze mu kugura impapuro nyemezamwenda, ikaba ari inkuru nziza kuribo.

Nyuma yo gusobanurirwa neza ubu buryo bwo kuguriza Leta, Jean Baptiste Niringiyimana, umuyobozi wa Koperative Twirwaneho ikorera mu murenge wa Minazi, avuga ko abenshi babyumvaga mu itangazamakuru gusa ntibabisobanukiwe neza.

Ati “mbashije gusobanukirwa ko umuntu ashobora kuguramo imigabane kandi nari nzi ko abantu bazamo ari abantu bakomeye cyane bafite amafaranga menshi ariko nabonye ari uguhera ku mafaranga ibihumbi 100. Nkabona rero abantu baramutse bashyizemo imigabane yabo byabateza imbere, kubera ko batweretse ko kiriya kigo kidashobora guhomba bituma tugira icyizere”.

Jean de Dieu Niyibizi uhagarariye koperative Twihangire Umurimo asobanura ko basanze iki gikorwa ari ingirakamaro kuko gishobora gufasha umuntu wikorera kuba yakwizigamira kandi akaba yanashoye imari ye ahantu adashobora guhomba, kandi bikaba byanamufasha kwiteza imbere.

Ati “ubu buryo ni bwiza cyane kuko burafasha umuturage kwizigamira akabasha kwongera ubukungu bityo akagira ubuzima bwiza, bikanadufasha kubaka igihugu cyacu aho ayo mafaranga leta ishobora kuyashora mu bindi bikorwa bidufitiye akamaro nk’imihanda, amavuriro bigatuma turushaho kugira ubuzima bwiza”.

Rugambwa asobanura ko kuba Leta yarashyize impapuro nyemezamwenda ku isoko atari uko yakennye.
Rugambwa asobanura ko kuba Leta yarashyize impapuro nyemezamwenda ku isoko atari uko yakennye.

Mu rwego rwo kuzamura imyenda mu gihugu kurusha uko yaba hanze y’igihugu, leta yu Rwanda yashyizeho gahunda yo kuguza abaturage bayo kugira ngo ya nyungu yahabwa abanyamahanga igarukire abanyarwanda, kandi ibikorwa by’iterambere bigakorwa imibereho y’abanyarwanda igakomeza kuzamuka.

Ibi bikorwa aho buri muntu ashobora kuguriza leta guhera ku mafaranga ibihumbi 100 kuzamura ubundi agahabwa impapuro nyemezamwenda zishurwa na leta hariho inyungu kandi zikishyurwa mu gihe runaka kiba cyaragenwe na leta.

Jean Marie Rugambwa, umukozi muri Banki Nkuru y’igihugu ushinzwe imenyekanisha mutungo (Financial Marketing), asobanura ko iyi ari gahunda yatangiye mu mwaka wa 2008 gusa bakaza gusanga abaturage batarayisobanukirwa neza, bakaba bari muri gahunda yo gushishikariza abaturage kurushaho kwizigamira bashora muri imari mu mpapuro nyemezamwenda.

Rugambwa kandi akomeza avuga ko kuba iyi gahunda irimo gukorwa Atari uko leta yakennye nk’uko abisobanura.

Ati “kuba turimo gushishikariza buri munyarwanda iyi gahunda nabwo ari uko leta yakennye kuko leta yacu nabwo yakennye, ahubwo ni amahirwe yashyizeho kugira ngo ihe abantu uburyo bundi bwo kwizigamira banashora mu mpapuro z’agaciro leta yashize ku isoko banihesha agaciro”.

Ubu buryo kandi ntubuje gukuraho ubundi buryo bwakoreshwaga bwo kwizigamira mu mabanki ahubwo ni gahunda leta yashyizeho kugira ngo yunganire izindi zari zisanzwe.

Impapuro ziheruka gushirwa ku isoko mu kwezi kwa munani 2014 zagize inyungu ya 11.8% zikaba zari zifite agaciro ka miriyari 15. Biteganyijwe ko kuwa 24/11/2014 hazashirwa izindi mpapuro nyemezamwenda ku isoko nazo zizaba zifite agaciro ka miriyari 15.

Abdul Tarib

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

abanyarwanda benshi ntibari bazi iby’iyi gahunda yo kuguriza leta baniguriza dore ko aya mafaranga baba baguze izi mpapuro leta iyashyira mu bikorwaremezo maze ikazanabungukira bityo bakunguka 2

muhozi yanditse ku itariki ya: 19-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka