Ngororero: Abavuzi gakondo barinubira amafaranga bakwa na AGA buri mwaka

Mu gihe ihuriro ry’abavuzi gakondo “AGA” rikomeje igikorwa cyo kubarura abanyamuryango baryo mu gihugu hose, abavuzi gakondo bo mu karere ka Ngororero ntibanyurwa n’umubare w’amafaranga bakwa muri mwaka ndetse amwe bakayasabwa ku byangombwa basanganywe.

Ubwo iki gikorwa cyatangizwaga mu karere ka Ngororero kuwa 17/11/2014, bamwe mu bavuzi gakondo banze gutanga ayo mafaranga aho batunga urutoki abayobozi babo kuba babaka amafaranga menshi kandi nta serivisi babaha mu birebana no kuborohereza akazi kabo.

Certificate ni kimwe mu byo batishimiye gutangaho amafaranga. Uku niko iyo basanganywe imeze.
Certificate ni kimwe mu byo batishimiye gutangaho amafaranga. Uku niko iyo basanganywe imeze.

N’ubwo mu karere ka Ngororero hasanzwe habarurirwa abavuzi gakondo bazwi bagera kuri 309, abitabiriye iki gikorwa bageraga gusa kuri 50 ariko nabo siko bose bitabiriye gutanga amafaranga ibihumbi 12 basabwa ngo bandikwe nk’abanyamuryango bashya.

Rwanganiyende Amon, hamwe na bagenzi be bavuga ko mbere bajya kwinjira mu ihuriro basabwe gutanga amafranga ibihumbi 150 ngo yo kuba umunyamuryango no kwishyura amahugurwa, ariko bamwe bakaba ntayo babonye.

Ngo basabwe kandi amafaranga ibihumbi 8 yo kwiyandikisha hamwe n’andi ibihumbi 4 yo kugura ikarita y’akazi, wongeyeho n’andi bagiye bacibwa ngo bahabwe amataburiya n’imipira byanditseho AGA yose agera ku bihumbi 25 ariko bakavuga ko ihuriro ryabo ribaka amafaranga menshi.

Ntibumva impamvu yo kugurishwa imipira yarangije igihe.
Ntibumva impamvu yo kugurishwa imipira yarangije igihe.

Sibomana Cyriaque asanga amafaranga basabwa ari menshi ndetse hakaba n’ayo bavuga ko atari ngombwa. Urugero batanga ni nk’imipira yakoreshejwe mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abavuzi gakondo kuwa 31/08/2014, ariko abanyamuryango bakaba bakiyigurishwa ku bisa n’agahato.

Ikindi ni ibyemezo by’amahugurwa bakurikiranye (certificate) bahawe nyuma yo kwishyura amafaranga ibihumbi 22, ubu bakaba basabwa andi ibihumbi 11 ngo bakorerwa ibindi bishya kandi badahawe amahugurwa mashya. Ibi byose babifata nko kubakuramo amafaranga kandi nta bufasha AGA iha abavuzi gakondo.

Iyi Certificate izatuma uwari ufite iya mbere atanga ibihumbi 11 by'amafaranga y'u Rwanda ngo ayibone kandi nta mahugurwa mashya ahawe.
Iyi Certificate izatuma uwari ufite iya mbere atanga ibihumbi 11 by’amafaranga y’u Rwanda ngo ayibone kandi nta mahugurwa mashya ahawe.

Umuyobozi wa AGA mu ntara y’iburengerazuba, Ndagijimana Osée, we avuga ko amafaranga basaba abanyamuryango ari umusanzu wabo mu ihuriro atuma ribasha gukora imirimo yaryo, hamwe n’amafaranga y’ibyangombwa nk’amakarita abaranga. Ku birebana no kuvugurura ibyangombwa (certificate) avuga ko bashaka kubikora mu buryo bwiza kurusha ubwo byakorwagamo.

Aba bavuzi gakondo basanga kubaca amafaranga nkaya bizatuma nabo bashakira indonke mu baturage bavura bakabaca amafaranga menshi kandi bari babereyeho korohereza abaturage kuko nabo bavurisha ibiti bakura mu mashyamba bitabatwaye amafaranga menshi.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka